Gafotozi Ufatwa Nk’UWa Mbere Mu Rwanda Plaisir Muzogeye Yishimira Imyaka 11 Amaze Mu Kazi

Yafotoye ibyamamare bikomeye mu Rwanda kandi bikora mu nzego zitandukanye. Kuri uyu wa Gatatu yizihije isabukuru y’imyaka 34 amaze avutse. Yavutse taliki 20, Mata,1988 avukira i Muhanga.

Muzogeye ni umugabo ugira urugwiro kuko abamuzi bose, haba abo biganye, abo bakoranye, ibyamamare yafotoye n’abo bakorana muri iki gihe bemeza ko nta nda y’umujinya agira.

Mu kiganiro yahaye Taarifa, Plaisir Muzogeye yavuze ko iyo afotoye buri gihe, akora uko ashoboye buri foto ye ikaza ari nziza uko bishoboka kose.

Muzogeye ari kumwe na Diamond

Abajijwe niba atajya akumbura ifoto y’umunsi yajyaga afatira kimwe mu binyamakuru byo mu Rwanda, Muzogeye yavuze ko n’ubusanzwe aba afite ifoto y’umunsi kandi azishyira ku mbuga ze nkoranyambaga.

Mu bushakashatsi bwa Taarifa kandi twasanze ari we gafotozi rukumbi mu Rwanda ifite urukuta rwa Twitter ruri ‘verified.’

Ibi bivuze ko ifoto afashe, iba ari igihangano cye, buri wese ku isi yakwizera.

Hari n’ibihembo yahawe by’uko ari we gafotozi witwara neza kurusha abandi mu Rwanda.

Ni ibihembo bita ‘Awards of Best Photographer in Rwanda.’

Yunzemo ati: “ …Amafoto yanjye yose ni meza kuko iteka mfata ifoto ifite icyo ivuga, gusa abantu bakunda mu butandukanye…”

Muzogeye muri iki gihe ni umwe mu bagize itsinda rifotorera Ibiro by’Umukuru w’Igihugu.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version