Gahunda Nshya Yo Korohereza Inganda Yitezweho Kwinjiza Miliyari 1000 Frw

Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente yavuze ko Guverinoma yatangije gahunda nshya yo kunganira inganda zo mu gihugu kugirango zirusheho gutanga umusaruro mu kuzahura ubukungu.

Ni gahunda byitezwe ko izinjiza miliyari 1170 Frw binyuze mu ishoramari rishya, rizatanga imirimo 27.394.

Yabitangaje ubwo kuri uyu wa Kane yagezaga ku nteko ishinga amategeko ibirimo gukorwa mu rwego rwo guteza imbere inganda muri ibi bihe by’icyorezo cya COVID-19.

Mu buryo bwashyizweho harimo gusonera izo nganda umusoro ku nyongeragaciro ku bikoresho bimwe na bimwe. Ni inganda ziri mu byiciro bine.

- Advertisement -

Icyiciro cya mbere ni icy’ubw’ubwubatsi, aho imishinga ifite agaciro ka miliyoni $10 igabanyirizwa umusoro ku nyongeragaciro ku bikoresho byakorewe mu Rwanda no ku bikoresho bitaboneka mu Karere ka Afurika y’iburasirazuba (EAC).

Iyo mishinga inasonerwa amahoro ku bikoresho by’ubwubatsi bitumizwa hanze bitaboneka mu Rwanda cyangwa EAC.

Icyiciro cya kabiri kigizwe n’imishinga y’ibitunganyirizwa mu nganda, yoroherezwa umusoro ku nyongeragaciro ku mashini n’ibikoresho by’ibanze byakorewe imbere mu gihugu.

Icyiciro cya gatatu kigizwe n’ubwubatsi bw’inganda zifite ishoramari ritari munsi ya miliyoni $1 ku mishinga yo kubaka inganda nshya. Ku mishinga isanzwe hakenerwa ishoramari ritari munsi ya miliyoni $1 cyangwa 20% by’ishoramari ryaririsanzwe.

Kuri iki cyiciro hariho umwihariko ku mishinga mishya ku nganda zitunganya ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi, aho umushinga urebwa ari urimo ishoramari ritari munsi ya $100.000.

Icyiciro cya kane kireba imikorere myiza y’inganda, aho zizajya zoroherezwa mu kugabanyirizwa umusoro ku bihembo by’abakozi mu 2021 no kwishyura umusoro ku nyungu z’amasosiyete, zinagabanyirizwe 50.000 Frw by’umusoro kuri buri miliyoni 1 Frw yiyongereye ku byo zinjije cyangwa zohereje mu mahanga.

Minisitiri w’Intebe Ngirente yavuze ko hazabaho no kugabanyirizwa 10% by’umusoro ku bihembo kuri buri mukozi mushya uhawe akazi.

Yakomeje ati “Ushaka kubona aya mahirwe anyura ku Rwego rw’Igihugu ruhinzwe iterambere kandi bikorwa ku buryo bwihuta. Kugeza ubu imishinga icyenda yujuje ibisabwa yamaze kwemererwa kunganirwa muri ibyo twavuze, yo mu rwego rw’inganda cyane cyane izikora ibikoresho bitandukanye by’ubwubatsi.”

“Iyi gahunda muri rusange yitezweho kwinjiza mu bukungu bw’igihugu miliyari zirenga 1000 Frw binyuze mu ishoramari risahya ndetse bikanatanga imirimo mishya irenga 27.000.”

Ni imibare ngo ishobora no kurenga bitewe n’ubushake guverinoma ifite mu kuzahura ubukungu mu buryo bwihuse.

Kugeza ubu mu Rwanda habarirwa inganda 962 zikorera hose mu gihugu.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version