Minisitiri w’Umuco mu Bufaransa yabaye uwa kabiri mu bagize guverinoma y’icyo gihugu ujyanywe mu bitaro nyuma yo kwandura COVID-19, mu gihe abandura bakomeje kwiyongera muri icyo gihugu.
Minisitiri Roselyne Bachelot w’imyaka 74 byatangajwe ko yanduye mu mpera z’icyumweru gishize, aza kujyanwa mu bitaro nyuma y’uko kuva ku wa Kabiri yari akomeje kugaragaza ibimenyetso bikomeye by’iyo ndwara.
RFI yatangaje ko uwo mugore arimo kumera neza, ndetse amakuru avuga ko yajyanwe mu bitaro kugira ngo arusheho kwitabwaho.
Mu gihe uyu yajyanywe mu bitaro, Minisitiri w’Umurimo Elisabeth Borne w’imyaka 59 we yasezerewe mu bitaro.
Mu gihe u Bufaransa bukomeje guhangana no gukumira ubwandu bushya bwoneye kuzamuka, Paris iri mu duce twibasiwe cyane.
Kugeza ubu abantu barembye bamaze kugera ku 4.634, hari ubwoba ko bashobora no kurenga umubare wo hejuru wabayeho mu mwaka ushize ubwo bageraga ku 4.900.
Kuri uyu wa Kane Leta y’u Bufaransa yongereye igihe cya guma mu rugo mu duce twa Rhône, Aube na Nièvre kugeza ku wa 16 Mata, twiyongera ku murwa mukuru Paris washyizwe muri guma mu rugo ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize.
Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa aheruka gutangaza ko bagiye kongera imbaraga mu gutanga inkingo z’icyorezo cya COVID-19.
Kugeza ubu abantu bamaze guhabwa urukingo rwa mbere mu Bufaransa ni miliyoni 6.4, bangana na 9.5 ku ijana by’abaturage bose.