Maj. (Rtd) Habib MUDATHIRU Yakatiwe Igifungo Cy’Imyaka 25

Urukiko Rukuru rwa Gisirikare rwakatiye Maj, ( Rtd) Habib Mudathiru igifungo cy’imyaka 25 nyuma yo gusanga ahamwa n’ibyaha birimo kwinjira mu mutwe w’ingabo utemewe, kugambirira kugirira nabi ubutegetsi buriho n’iterabwoba.

Uyu mugabo yari amaze imyaka aburanishwa n’Urukiko rwa gisirikare ari kumwe na bagenzi be baregwanwa kuba bari abayoboke b’ishyaka rya Rwanda National Congress (RNC) rirwanya Leta y’u Rwanda.

Ubwo yavugaga ku gifungo cya burundu yasabiwe n’urukiko mu iburanisha ry’ubushize, Mudathiru yemeye uruhare rwe mu byaha bitatu birimo icyo kuba mu mutwe w’ingabo ugamije kugirira nabi ubutegetsi bw’u Rwanda.

Yanasabye  imbabazi ku ruhare mu byaha yemera ariko agahakana ko nta ruhare yagize mu byaha by’iterabwoba.

- Advertisement -

Icyo gihe hari abandi bareganwa nawe bavuze ko bashowe mu mitwe irwanya igihugu kitari icyabo batabishaka ndetse basaba ubuhungiro bavuga ko bagirirwa nabi basubiye iwabo. Bamwe muri bo hari Abarundi.

Mudathiru na bagenzi be bafatiwe mu mashyamba ya DRC, bafatwa n’ingabo za kiriya gihugu zibashyikiriza u Rwanda. Abandi bahawe igihano nk’icye ni Pte. Ruhinda Jean Bosco na Pte. Muhire Dieudonné.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version