Abantu 23 Nibo Bakomerekeye Mu Mpanuka Y’i Rubavu

Amakuru dukesha ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda avuga ko abantu 23bari bari muri coaster ari bo bakomerekeye mu mpanuka ikomeye yabereye i Rubavu. Umunani muri bo nibo bakomeretse bikomeye.

Senior Superintendent of Police( SSP) Rene Irere

Impanuka ikiba abantu batatu bahise bahasiga ubuzima, imirambo yabo ikaba yajyanywe mu bitaro bya Rubavu.

Abakomeretse nabo niho bajyanywe ngo bitabweho.

N’ubwo nta kintu kiramenyekana ko ari cyo cyateye iriya mpanuka mu buryo budasubirwaho, amakuru twamenye ni uko umushoferi w’ikamyo yakase ikoni ananirwa kuyigarura, bituma igongana na coaster yazamukaga agapando kari hafi ya Hoteli yitwa Kivu Peace Hotel.

- Advertisement -

Abenshi mu bayikomerekeyemo ni abagore.

Shoferi na kigingi w’ikamyo nabo bakomeretse ariko ntawapfuye.

Yaba coaster cyangwa iriya kamyo, ibi binyabiziga byombi ni iby’Abanyarwanda.

Impanuka Ikomeye Ibereye i Rubavu Abantu Batatu Bamaze Gupfa

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version