Gakenke: Basanze Uruhinja Mu Ishyamba Baruhataye

Mu Murenge wa Gakenke mu Karere ka Gakenke umugore wihitiraga yasanze uruhinja ku kayira gaturiye ishyamba baruhataye.

Amakuru avuga ko rufite hagati y’ukwezi n’igice n’amezi abiri, rukaba ari umuhungu. Uwaruhataye yaruryamishije mu gitenge ararusegura arangije arigendera.

Uwarutoye ni umugore wihitiraga aho ngaho witwa Epiphanie Ntakobatagira wasanze urwo ruhinja ku kayira gaturanye n’ishyamba n’urubingo ndetse n’ibishyimbo biteye mu isambu y’abitwa Florida Bihoyiki  na Rumaziminsi.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gakenke witwa Félicien Cyubahiro yabwiye Taarifa ko bakimara kumva ayo makuru bahise bihutira kujyana urwo ruhinja ku bitaro bya Nemba ngo rwitabweho rushyirwe ahantu hatuma rushyuha kandi ruhabwe insimburabere kuko Nyina we yarutaye.

Cyubahiro ati: “ Amakuru twayamenye byabaye, umwana twamujyanye  kwa muganga ngo ahabwe amata, ashyirwe n’ahantu hamurinda ubukonje turebe ko twaramira ubuzima bwe.”

Avuga ko inzego z’umutekano n’ubuyobozi bari gushakisha uwaba yataye ruriya ruhinja gusa ngo kumumenya biragoye kubera ko abaturage baturiye aho uwo mwana yatoraguwe, barebye basanga batazi nyiri igitenge uwo mwana yari aryamishijwemo.

Icyakora ngo barakomeza bakorane n’abaturiye Umurenge wa Gakenke barimo abo mu Murenge wa Nemba kugira ngo bahanahane amakuru barebe niba uwataye ruriya ruhinja yamenyekana.

Atanga ubutumwa busaba abakobwa baterwa inda bagatereranwa ko aho kugira ngo ingaruka baziture uruhinja, bajya begera inzego zikabafasha kwita kuri abo baziranenge.

Ati: “ Ibyakozwe ni ukwambura umwana uburenganzira bwo kubaho. Uwaba yumva ko yatewe inda n’umuntu atemera hari amategeko ahari yabikemura, byaba ari ubukene Leta ifite uburyo bwo gufasha abatishoboye.”

Gitifu w’Umurenge wa Gakenke

Abakurikirana imibereho y’Abanyarwanda muri rusange n’iy’abangavu by’umwihariko bavuga ko hari abakobwa bahitamo guta abana babo cyangwa bakihekura kubera ko baba baratewe inda imburagihe bagatereranwa, bigatuma badatekereza kure ngo barinde abana babo ahubwo bakaba ari bo batura ibibazo.

Bavuga ko kubyara umwana kandi nawe akiri umwana bihungabanya imitekerereze y’umukobwa akenshi uba ukomoka no mu muryango utifashije agahitamo guta uwo yibarutse akigendera.

Iki kandi ni kimwe mu bibazo byugarije umuryango nyarwanda muri iki gihe.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version