Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Gakenke: Ibagiro Rya Miliyoni Frw 600 Ryabuze Amatungo Yo Kubaga
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Gakenke: Ibagiro Rya Miliyoni Frw 600 Ryabuze Amatungo Yo Kubaga

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 08 September 2023 8:31 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Byabereye mu gace gahuza Muhanga na Gakenke
SHARE

Abaturage bo mu Karere ka Gakenke babwiye itangazamakuru ko bahawe ibagiro rifite ubushobozi bwo kubagirwamo inka 600 ku munsi ariko ngo zarabuze k’uburyo habagwa iziri hagati y’eshatu n’icumi ku munsi.

Bamwe muri bo bemeza ko miliyoni Frw 600 zaryubatse zapfuye ubusa.

Iri bagiro riri muri make afite ubushobozi bwo kubagirwamo inka zingana kuriya ku munsi.

Ryuzuye mu mwaka wa 2017.

Kuba rifite ubushobozi bungana kuriya ariko ntibubyazwe umusaruro biri mu birakaza ndetse n’umuyobozi waryo witwa Cyprien Semavenge.

Yabwiye Kigali Today ati:  “Ubona ko abantu benshi bataragira imyumvire yo kuzana amatungo yabo kubagirwa muri iri bagiro. Iyo ikaba imbogamizi ikomeye cyane kuko ukurikije aka Karere n’aho ibagiro riri, ubona ko ari agace k’icyaro aho umujyi utaraguka kandi bizwi neza ko inyama kenshi zikoreshwa mu bice by’imijyi. N’abo bacye cyane baza kubagishiriza aha ngaha tubaha serivisi bagahita bazijyana i Kigali.”

Uyu mugabo asa n’unenga abashyize ririya bagiro muri Gakenke kuko batabanje kureba aho amatungo azabagwa azava n’aho abakiliya b’inyama bahagije bazava.

Ibyo avuga binagaragarira mu kuba hari abaturage banga kujyana amatungo muri ririya bagiro ahubwo bakayabagira mu kigunda.

Kuzagira mu kigunda bakazigurisha abahisi n’abagenzi, ubwabyo biteje akaga kuko ziba zidapimye.

Ibi binavuze ko ziba zigura make kandi akaboga gahendutse kitabirwa na benshi!

Bari kwibutswa ibyiza byo kugirira isuku inyama…

Mu bukangurambaga bwateguwe n’Umushinga USAID Orora Wihaze ku bufatanye n’Ikigo RICA; aborozi b’amatungo, abayabaga, abaguzi n’abacuruzi b’inyama bibukijwe ko ubuziranenge n’isuku by’ibikomoka ku matungo byiganjemo inyama ari ingenzi mu kurinda ubuzima.

Dr Nizeyimana Benjamin ukuriye Orora Wihaze mu Ntara y’Amajyaruguru agira ati: “Ikigamijwe mbere na mbere ni ukwigisha abantu no kubereka umurongo ngenderwaho w’iyubahirizwa ry’uruhererekane rw’ibikomoka ku matungo by’umwihariko inyama.”

Avuga ko basobanurira abaturage akamaro ko kwirinda kurya inyama zitujuje ubuziranenge kuko aho kugira ngo  zikungahaze umubiri mu biwubaka, zimuteza ibibazo byo mu nda n’ibindi bitandukanye.

Niyonsenga Aimé François, Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Gakenke yabwiye abaturage ko ubuziranenge bw’inyama butangirira mu buryo yorowemo, bugakomereza mu buryo ibagwamo, aho ibagirwa n’uko inyama zibikwa.

Yabasabye korora amatungo mu buryo nyabwo, agahabwa amazi n’ubwatsi byiza, agakingirwa kandi akaba ahantu hasukuwe.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gakenke buburira abirengangiza iyubahirizwa ry’ubuziranenge bw’inyama kubicikaho mu rwego rwo kwirinda gukomeza koreka ubuzima bwa benshi.

TAGGED:AmatungofeaturedGakenkeInkaInyama
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ikigo Cy’Ibimenyetso Byifashishwa Mu Butabera Cyongerewe Imbaraga
Next Article Guverineri Wasimbuye Habitegeko Ni Muntu Ki?
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Inteko Y’U Rwanda Yikomye Iy’Ubumwe Bw’Uburayi

Ubwumvikane Bwa Amerika N’Ubushinwa Ku Ikoreshwa Rya TikTok

Minisitiri W’Intebe W’Ubufaransa Mushya Azanye Amatwara Adasanzwe

Inteko Iratangaza Icyemezo Ku Byo Iy’Uburayi Iherutse Kuvuga Ku Rwanda

Muntoye Nagarurira Kenya Icyubahiro Yahoranye Kubwa Kibaki- Gachagua

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Asaba Ko Drones Nini Zazakoreshwa Mu Kubagezaho Intanga

Ibyahoze Ari Ibiryabarezi Binagurwamo Ibikoresho By’Ingirakamaro

Harateganywa Visit Rwanda Muri Brazil

Congo Yarenze Umurongo Utukura Ubwo Yavugaga Ko Dukora Jenoside- Amb.Urujeni

Hari Icyo RSSB Isaba Abashaka Kuzahabwa RAMA

You Might Also Like

Mu RwandaUbutabera

Ruhango: Abasaza Babiri Bagiye Kwiba Umwe Arahagwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Umuco Nyarwanda Wamurikiwe Muri Koreya Y’Epfo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Umuturage Wa Israel Akurikiranyweho Kunekera Iran

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbutaberaUmutekano

Polisi Ikomeje Gufata Abakiliya B’Abacukura Amabuye Y’Agaciro Batabyemerewe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?