Gakenke: Ibagiro Rya Miliyoni Frw 600 Ryabuze Amatungo Yo Kubaga

Byabereye mu gace gahuza Muhanga na Gakenke

Abaturage bo mu Karere ka Gakenke babwiye itangazamakuru ko bahawe ibagiro rifite ubushobozi bwo kubagirwamo inka 600 ku munsi ariko ngo zarabuze k’uburyo habagwa iziri hagati y’eshatu n’icumi ku munsi.

Bamwe muri bo bemeza ko miliyoni Frw 600 zaryubatse zapfuye ubusa.

Iri bagiro riri muri make afite ubushobozi bwo kubagirwamo inka zingana kuriya ku munsi.

Ryuzuye mu mwaka wa 2017.

Kuba rifite ubushobozi bungana kuriya ariko ntibubyazwe umusaruro biri mu birakaza ndetse n’umuyobozi waryo witwa Cyprien Semavenge.

Yabwiye Kigali Today ati:  “Ubona ko abantu benshi bataragira imyumvire yo kuzana amatungo yabo kubagirwa muri iri bagiro. Iyo ikaba imbogamizi ikomeye cyane kuko ukurikije aka Karere n’aho ibagiro riri, ubona ko ari agace k’icyaro aho umujyi utaraguka kandi bizwi neza ko inyama kenshi zikoreshwa mu bice by’imijyi. N’abo bacye cyane baza kubagishiriza aha ngaha tubaha serivisi bagahita bazijyana i Kigali.”

Uyu mugabo asa n’unenga abashyize ririya bagiro muri Gakenke kuko batabanje kureba aho amatungo azabagwa azava n’aho abakiliya b’inyama bahagije bazava.

Ibyo avuga binagaragarira mu kuba hari abaturage banga kujyana amatungo muri ririya bagiro ahubwo bakayabagira mu kigunda.

Kuzagira mu kigunda bakazigurisha abahisi n’abagenzi, ubwabyo biteje akaga kuko ziba zidapimye.

Ibi binavuze ko ziba zigura make kandi akaboga gahendutse kitabirwa na benshi!

Bari kwibutswa ibyiza byo kugirira isuku inyama…

Mu bukangurambaga bwateguwe n’Umushinga USAID Orora Wihaze ku bufatanye n’Ikigo RICA; aborozi b’amatungo, abayabaga, abaguzi n’abacuruzi b’inyama bibukijwe ko ubuziranenge n’isuku by’ibikomoka ku matungo byiganjemo inyama ari ingenzi mu kurinda ubuzima.

Dr Nizeyimana Benjamin ukuriye Orora Wihaze mu Ntara y’Amajyaruguru agira ati: “Ikigamijwe mbere na mbere ni ukwigisha abantu no kubereka umurongo ngenderwaho w’iyubahirizwa ry’uruhererekane rw’ibikomoka ku matungo by’umwihariko inyama.”

Avuga ko basobanurira abaturage akamaro ko kwirinda kurya inyama zitujuje ubuziranenge kuko aho kugira ngo  zikungahaze umubiri mu biwubaka, zimuteza ibibazo byo mu nda n’ibindi bitandukanye.

Niyonsenga Aimé François, Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Gakenke yabwiye abaturage ko ubuziranenge bw’inyama butangirira mu buryo yorowemo, bugakomereza mu buryo ibagwamo, aho ibagirwa n’uko inyama zibikwa.

Yabasabye korora amatungo mu buryo nyabwo, agahabwa amazi n’ubwatsi byiza, agakingirwa kandi akaba ahantu hasukuwe.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gakenke buburira abirengangiza iyubahirizwa ry’ubuziranenge bw’inyama kubicikaho mu rwego rwo kwirinda gukomeza koreka ubuzima bwa benshi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version