Gakenke: Imvura Y’Amahindu Yangije Hegitari Nyinshi Z’Ibihingwa

Abatuye Umurenge wa Coko mu Karere ka Gakenke baraye mu gahinda batewe n’uko imvura ivanze n’amahindu yangije hegitari zikabakaba 200 z’imyaka bari bitezeho amaramuko.

Umwe mu bahatuye yatubwiye ko yari afite umurima munini w’ibigori yari yaratangiye gusarura, akotsa, akagurisha akabona agafaranga ko kugura isabune, ariko ngo imvura y’amahindu yararitse ibigori byari bikiri mu murima.

Ati: “ Imvura yaguye idutunguye, iza ifite umuriri ariko tukibwira ko itari bwangize byinshi. Natunguwe kandi mbabazwa no kubona ko ibigori nari ntarasarura byose byangijwe nayo.”

Ndayisaba we avuga ko ikawa yari yarahinze nazo zararitswe n’umuyaga mwinshi wabanjirije iriya mvura.

- Advertisement -

Uyu mugabo wo mu Mudugudu wa Mbilima avuga ko iyo ataza kugira amakenga ngo acyure ihene ze, imvura yari buzitsinde mu gasozi.

Gakenke ni kamwe mu Turere tw’Intara y’Amajyaruguru dufite imisozi yegeranye kandi miremire.

Kazwi ho guhinga no kweza ikawa nyinshi ariko kakagira n’amabuye y’agaciro menshi.

Kubera ubuhaname bw’iriya misozi, aka karere kari mu dukunze kugusha imvura nyinshi bitewe n’ubutumburuke bw’imisozi yako.

Hari ubwo iyo mvura iteza inkangu mu birombe bacukuramo amabuye y’agaciro, igateza inkangu ku misozi idatewemo amashyamba magari; hakaba n’ubwo iyo nkangu ifunze umuhanda Kigali-Musanze-Rubavu.

Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke witwa Jean Marie Vianney Nizeyimana yabwiye  Taarifa ko bakimara kumva  amakuru y’uko iriya mvura yangirije abaturage, bahise basaba ko hakorwa ibarura ry’ibyangiritse byose n’aho byari biherereye.

Ati: “ Twasabye abo mu nzego zegereye abaturage kuturusha kujya gukusanya imibare yose y’ibyangiritse kugira ngo baze kuduha amakuru yabyo bityo dufate ingamba zishingiye ku mibare.”

NIZEYIMANA Jean Marie Vianney, Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke

Kubera ko iriya mvura yaguye mu masaha ashyira umugoroba, Meya Nizeyimana avuga ko bitari byoroshye gukusanya imibare yose muri icyo gihe.

Yasabye abaturage gutangira kuzirika ibisenge by’inzu zabo kandi buri murima ukaba ufite umuranyasuri usibuye.

Ni mu rwego rwo kwitegura imvura ishobora kuzaba nyinshi mu mezi make ari imbere.

Jean Marie Vianney Nizeyimana avuga ko ari ngombwa ko abaturage batura kuri ‘sites zatunganyijwe,’ hirindwa ko bakomeza gutura mu manegeka ashyira ubuzima bwabo mu kaga.

Imibare Taarifa ifite kugeza ubu ivuga ko hangiritse hegitari 82 z’ibishyimbo, hegitari eshatu z’ibigori, hegitari 64 z’urutoki, hegitari 51 z’ikawa. Ari ( are) 10 z’inyanya, hegitari 7.9 z’imyumbati, hegitari 2,5 z’ibirayi, hegitari 4.2 z’ibijumba na hegitari 1.8 z’amateke.

Meya Nizeyimana yatubwiye ko  nta muntu cyangwa itungo byagiriye ikibazo muri kiriya kiza.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version