Icyo Leta Y’u Rwanda Yifuza Ku Bafatanyabikorwa Bayo…

Mu Karere ka Rubavu hamaze iminsi ibiri hateraniye inama nyungurabitekerezo yahuje intumwa za Guverinoma y’u Rwanda n’abafatanyabikorwa bayo mu iterambere. Guverinoma yasabye abafatanyabikorwa bayo kurushaho kuyunganira mu guhangana n’ingaruka ziterwa n’imihindagurikire y’ikirere ku buhinzi.

Iyi nama ngarukamwaka ihuza intumwa za Guverinoma y’u Rwanda muri za Minisiteri zitandukanye hamwe n’abafatanyabikorwa bayo mu iterambere ni ngarukamwaka.

Birumvikana ko iterana mu buryo bw’imbonankubone iyo ibihe bibyemera kuko hashize igihe runaka guterana muri buriya buryo bitoroshye kubera kwirinda COVID-19.

Intumwa za Guverinoma ziturutse muri Minisiteri zitandukanye zirimo iy’imari n’igenamigambi, iy’ikoranabuhanga na Inovasiyo, iy’ibikorwa remezo n’izindi zabwiye abafatanyabikorwa ba Guverinoma ko inkunga batera u Rwanda ishorwa ahakwiye.

- Advertisement -
Abafatanyabikorwa ba Guverinoma y’u Rwanda bungurana ibitekerezo n’intumwa zayo

Icyakora bemera ko mu myaka nk’itatu ishize, u Rwanda rwahuye n’ibibazo rwatewe n’uko ibintu byari byifashe ku isi muri icyo gihe.

Nyirabayazana ni icyorezo cya COVID-19, intambara u Burusiya bwashoje kuri Ukraine ariko cyane cyane ingaruka zakuruwe kandi zigikururwa n’imihindagurikire y’ikirere yatewe n’uko cyashyushye cyane.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’imari n’igenamigambi ushinzwe imari ya Leta Richard Tushabe yabwiye Taarifa ko u Rwanda rusaba abafatanyabikorwa barwo mu iterambere gukorana naryo cyane cyane mu kuhira imyaka ihinze ku buso bwegeranyijwe kugira ngo imvura ireke gukomeza kuba isoko yonyine yo kweza.

Ati: “ Amapfa koko yarateye kandi amara igihe, imyaka irarumba. Umusaruro ukomoka ku buhinzi wararumbye. Turakorana n’abafatanyabikorwa bacu mu iterambere ngo turebe uko twajya twuhira ubuso bugari bidufashe kudategereza ko imvura izagwa ngo tweze, hanyuma yabura tukarumbya.”

Richard Tushabe avuga ko ikibazo ubuhinzi bw’u Rwanda bugira ari uko butarabona uburyo burambye bwo kuhira.

Richard Tushabe avuga ko ikibazo ubuhinzi bw’u Rwanda bugira ari uko butarabona uburyo burambye bwo kuhira.

Yemeza ko mu nama bagiranye n’abafatanyabikorwa ba Guverinoma y’u Rwanda mu iterambere, basabye ko ubwo bufatanye bwashyira imbaraga no mu kuhira imyaka.

Umuhuzabikorwa w’Imiryango ishamikiye kuri UN mu Rwanda witwa  Ozonnia Ojielo yavuze ko icyerekezo u Rwanda ruha abafatanyabikorwa barwo cyumvikana neza.

Avuga ko imishinga u Rwanda rutanga iba isobanuwe neza, yerekana uko izashyirwa mu bikorwa kandi mu buryo bushyize mu gaciro.

Ozinnia Ojielo yabwiye itangazamakuru ko mu mwiherero bakoranye na Guverinoma y’u Rwanda baganiriye ku ngingo zirimo aho gahunda zo muri NST 1 zigeze zishyirwa mu bikorwa n’igikenewe kugira ngo ibitarakorwa bikorwe.

Ati: “ Mu by’ukuri dukeneye kurebera hamwe aho NST 1 itagenze neza tukaziba icyo cyuho haba mu buhinzi cyangwa ahandi.”

Avuga ko mu biganiro bagiranye, bazareba niba ahantu runaka hashyizwe imbaraga nyinshi mu gihe cyahise zitahavanwa zigashyirwa ahandi zikenewe kurushaho.

Ku byerekeye gufasha abahinzi, Ozonnia avuga ko bari kureba uko inguzanyo ihabwa abahinzi yakongerwa binyuze mu mikoranire y’abafatanyabikorwa ba Guverinoma mu iterambere na za Banki z’ubucuruzi.

Kugeza ubu igipimo mpuzandengo cy’inguzanyo zihabwa abahinzi ntikirenga 5%.

Ozonnia Ojielo aganira n’abanyamakuru i Rubavu

Umuhuzabikorwa w’imiryango ya UN mu Rwanda avuga ko kugira ngo intego bihaye izakunde, ari ngombwa ko politiki zibigenga zikorwa neza, amategeko akigwaho kandi agatorwa mu Nteko ishinga amategeko kugira ngo ibizakorwa muri ruriya rwego byose bizabe bifite ibisobanuro.

Abanyarwanda bakora ubuhinzi bangana na 70%.

Hari icyizere ku bahinzi…

Taliki 07, Kamena, 2022  mu cyumba Inteko rusange ya Sena y’u Rwanda iteraniramo, habereye Inama nyunguranabitekerezo yahuje ubuyobozi bwayo  n’inzego zirimo Minisiteri y’imari n’igenamigambi.

Icyo gihe umuyobozi w’iyi Minisiteri Dr Uzziel Ndagijimana yavuze ko Guverinoma igiye gutangiza umushinga wa miliyari zisaga 300 Frw ugamije ko inyungu ku nguzanyo zigenewe ubuhinzi ziva kuri 24% zikajya munsi ya 10%.

Ni umushinga ugamije kuzafasha abahinzi kubona inguzanyo bazishyura ku nyungu nto kuko Leta izabashyiriramo ‘nkunganire’ izava muri ariya mafaranga.

Indi nkuru wasoma:

Imiryango Ya UN Mu Rwanda Izubakirwa Inyubako Imwe

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version