Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Gakenke: Imvura Y’Amahindu Yangije Hegitari Nyinshi Z’Ibihingwa
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Gakenke: Imvura Y’Amahindu Yangije Hegitari Nyinshi Z’Ibihingwa

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 10 March 2023 8:17 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Abatuye Umurenge wa Coko mu Karere ka Gakenke baraye mu gahinda batewe n’uko imvura ivanze n’amahindu yangije hegitari zikabakaba 200 z’imyaka bari bitezeho amaramuko.

Umwe mu bahatuye yatubwiye ko yari afite umurima munini w’ibigori yari yaratangiye gusarura, akotsa, akagurisha akabona agafaranga ko kugura isabune, ariko ngo imvura y’amahindu yararitse ibigori byari bikiri mu murima.

Ati: “ Imvura yaguye idutunguye, iza ifite umuriri ariko tukibwira ko itari bwangize byinshi. Natunguwe kandi mbabazwa no kubona ko ibigori nari ntarasarura byose byangijwe nayo.”

Ndayisaba we avuga ko ikawa yari yarahinze nazo zararitswe n’umuyaga mwinshi wabanjirije iriya mvura.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Uyu mugabo wo mu Mudugudu wa Mbilima avuga ko iyo ataza kugira amakenga ngo acyure ihene ze, imvura yari buzitsinde mu gasozi.

Gakenke ni kamwe mu Turere tw’Intara y’Amajyaruguru dufite imisozi yegeranye kandi miremire.

Kazwi ho guhinga no kweza ikawa nyinshi ariko kakagira n’amabuye y’agaciro menshi.

Kubera ubuhaname bw’iriya misozi, aka karere kari mu dukunze kugusha imvura nyinshi bitewe n’ubutumburuke bw’imisozi yako.

Hari ubwo iyo mvura iteza inkangu mu birombe bacukuramo amabuye y’agaciro, igateza inkangu ku misozi idatewemo amashyamba magari; hakaba n’ubwo iyo nkangu ifunze umuhanda Kigali-Musanze-Rubavu.

- Advertisement -

Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke witwa Jean Marie Vianney Nizeyimana yabwiye  Taarifa ko bakimara kumva  amakuru y’uko iriya mvura yangirije abaturage, bahise basaba ko hakorwa ibarura ry’ibyangiritse byose n’aho byari biherereye.

Ati: “ Twasabye abo mu nzego zegereye abaturage kuturusha kujya gukusanya imibare yose y’ibyangiritse kugira ngo baze kuduha amakuru yabyo bityo dufate ingamba zishingiye ku mibare.”

NIZEYIMANA Jean Marie Vianney, Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke

Kubera ko iriya mvura yaguye mu masaha ashyira umugoroba, Meya Nizeyimana avuga ko bitari byoroshye gukusanya imibare yose muri icyo gihe.

Yasabye abaturage gutangira kuzirika ibisenge by’inzu zabo kandi buri murima ukaba ufite umuranyasuri usibuye.

Ni mu rwego rwo kwitegura imvura ishobora kuzaba nyinshi mu mezi make ari imbere.

Jean Marie Vianney Nizeyimana avuga ko ari ngombwa ko abaturage batura kuri ‘sites zatunganyijwe,’ hirindwa ko bakomeza gutura mu manegeka ashyira ubuzima bwabo mu kaga.

Imibare Taarifa ifite kugeza ubu ivuga ko hangiritse hegitari 82 z’ibishyimbo, hegitari eshatu z’ibigori, hegitari 64 z’urutoki, hegitari 51 z’ikawa. Ari ( are) 10 z’inyanya, hegitari 7.9 z’imyumbati, hegitari 2,5 z’ibirayi, hegitari 4.2 z’ibijumba na hegitari 1.8 z’amateke.

Meya Nizeyimana yatubwiye ko  nta muntu cyangwa itungo byagiriye ikibazo muri kiriya kiza.

TAGGED:AmahindufeaturedGakenkeImvuraImyakaMeya
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Abo Muri FDLR Babwirwa Ko u Rwanda Ari Rubi- Valérie Nyirahabineza
Next Article Icyo Leta Y’u Rwanda Yifuza Ku Bafatanyabikorwa Bayo…
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Impuguke Ya UN Irasuzuma Uko Ubukene Buhagaze Mu Banyarwanda

Kagame Yavuze Uruhare Afurika Ikwiye Kugira Mu Mutekano Wayo

Uganda: 13 Baguye Mu Mpanuka Bavuye Mu Bukwe

Ubutumwa Bwa IBUKA Bwamagana Iyicwa Rya Nyirangirinshuti

Nyarugenge: Imodoka Ya WASAC Yibwe

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Rutsiro:Indwara Ya Muryamo Iri Mu Ngurube Iraterwa N’Iki?

Perezida Wa Senegal Yaratiye Amahanga u Rwanda

UBUSESENGUZI: Urugendo Rwa Trump Mu Bihugu By’Abarabu Ruhatse Iki?

FIFA Yafatiye Ibihano Kiyovu Sports FC Na AS Kigali

Hatangajwe Ifoto Yemewe Ya Papa Lewo XIV

You Might Also Like

Mu mahangaUbubanyi n'Amahanga

Hari Kwigwa Uko Ibiganiro Bya EAC Byahuzwa N’Ibya SADC

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Joe Biden Arembejwe Na Cancer Ifata Ubugabo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitiki

Amajyaruguru: Abana 22,000 Bataye Ishuri

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

Nyamasheke: Umukecuru Warokotse Jenoside Yishwe Atemwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?