Amakuru Taarifa ifite avuga ko mu mvura yaguye ku masaha y’umugoroba wo kuri uyu wa Gatatu taliki 15, Werurwe, 2023 yakubitiyemo inkuba yishe Cyprien Musabyimana wari ufite imyaka 52 y’amavuko.
Yari atuye mu Mudugudu wa Mbizi, Akagari ka Nganzo, Umurenge wa Gakenke.
Musabyimana yari afite umuryango w’abana barindwi.
Iriya nkuba yasenye kandi uruhande rumwe rw’inzu y’uriya mugabo, inzugi zangirika.
Mu gihe abo mu Murenge wa Gakenke batakaga iriya nkuba, mu Murenge wa Muyongwe naho haravugwa inkuru mbi y’urupfu rw’umwana wakubiswe n’inkuba.
Yitwaga Jean d’Amour Ndayishimiye akaba yari afite imyaka ine y’amavuko.
Uwo mwana ni mwene Théoneste Nshimiyimana.
Inkuba kandi yakomerekeje undi mwana w’imyaka itandatu witwa Flavien Habineza.
Habineza yajyanywe kuvurizwa ku Kigo nderabuzima cya Rwankuba.
Birashoboka ko hari n’ahandi mu Rwanda imvura yaguye kuri uyu wa Gatatu yangije.
Mu minsi ishize hari imvura irimo umuyaga yangije imyaka y’abaturage bo mu mirenge itandukanye ya Gakenke yari ihinze ku buso bwa hegitari nyinshi.