Gakenke Yahawe Isange One Stop Center Ya Gatatu

Mu Karere ka Gakenke haraye hafunguwe Isange One Stop Center ya gatatu iri ku bitaro bya Gatonde biri mu Murenge wa Mugunga. Ni iya gatatu kuko habaga iya Nemba n’iya Ruli. Kuba hari ebyeri gusa byatumaga abaturage bamwe bavunika bajya gutanga ibirego mu ntera ndende, bamwe bikabaca intege.

Iyo baherutse gutaha iri ahitwa Gatonde mu Murenge wa Muzo.

Claudine Muhawenimana wo muri aka kagari yagize ati: “Turishimye cyane kuko hari ubwo umuturage yahohoterwaga akabura ubushobozi bwo kujya kuri Isange One stop Center ya Nemba cyangwa iya Ruli kuko iri kure. Turashimira RIB kuba yadutekerejeho ikatwegereza izi serivise .”

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa bya Isange One Stop Center mu rwego rw’igihugu witwa Nsabimana Jean Paul Habun agira inama abatuye Akarere ka Gakeke by’umwihariko abo mu Murenge wa Muzo bakabyaza umusaruro Isange One Stop Centre begerejwe.

- Advertisement -

Ati: “Mu by’ukuri twatekereje kubegereza serivisi za Isange One Stop Centre kugira ngo hatagira umuturage uhohoterwa akabura aho yafashirizwa.”

Abaturage babwiwe uko RIB ikora n’uko bakorana nayo

Yavuze ko ubugenzacyaha bugira gahunda yo kwegera abaturage bagasobanurirwa imikorere yabwo bagasobanurirwa ibyaha ibyo ari byo n’uburyo babyirinda cyangwa bakabikumira.

Kugeza ubu mu karere ka Gakenke habarurwamo Isange One Stop Centre eshatu 3 arizo Isange One Stop Center ya Ruli, iya Nemba n’iya Gatonde.

Nk’uko bimeze n’ahandi, zakira abakorewe ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana.

Iyo RIB yasuye abaturage barayegera bakayigezaho ibibazo

Ubukangurambaga RIB iri gukora buzakomereza mu Karere ka Muhanga n’Akarere ka Nyagatare, ahazatahwa Isange nshya.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version