Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Gambia Irashinja Ubuhinde Kuyicira Abana
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Gambia Irashinja Ubuhinde Kuyicira Abana

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 22 July 2023 10:14 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Komisiyo yashyizweho n’Ibiro by’Umukuru wa Gambia yatangaje ko yakusanyije ibihamya byerekana ko abana 70 baherutse gupfa mu buryo bumwe kandi butunguranye, bazize imiti batewe mu nshinge kandi itujuje ubuziranenge.

Abahanga bagize iriya Komisiyo bavuga ko imiti bariya bana batewe yatumye umwijima wabo wangirika, ntiwakora neza biza kubaviramo urupfu.

Ibi byose byabaye mu mwaka wa 2022.

Iyi miti yakorewe mu ruganda rwo mu Buhinde.

Minisitiri w’ubuzima wa Gambia  witwa Dr. Admadou Lamin Samateh yabwiye itangazamakuru ko hari na bamwe mu bayobozi ba Gambia bagomba kubibazwa harimo n’umuyobozi w’ikigo cy’iki gihugu gishinzwe kugenzura ubuziranenge bw’imiti.

Dr. Admadou Lamin Samateh

Undi wavanywe mu mirimo kandi akaba agomba gukurikiranwa mu mategeko kubera iyo dosiye ni umuganga ushinzwe itumizwa ry’imiti hanze no kugenzura niba iri ntamakemwa.

Mu mwaka wa 2022 nibwo abana bo muri Gambia bafashwe n’indwara yo kwihagarika bababara hanyuma bidatinze abagera kuri 70 barapfa.

Byabaye  nyuma y’uko bahawe imiti y’inkorora n’ibicurane, ikaba yari yarakozwe n’uruganda rwo mu Buhinde rwitwa Maiden Pharmaceuticals.

Nyuma y’uko bamwe batangiye gupfa byaje kugaragara ko intandaro y’urwo rupfu rw’amanzaganya ari iriya miti.

OMS yatangaje ko iriya miti yifitemo ibinyabutabire byinshi abahanga bita diéthylène glycol na éthylène glycol.

Ya Komisiyo yashyizweho n’Ibiro bya Perezida wa Gambia yasanze iriya miti yaratumijwe mu buryo butari bwemewe hakurikijwe amabwiriza ubutegetsi bw’i Banjul bugenderaho mu gutumiza imiti igihugu kidafite.

Nyuma y’ibyo byose, Guverinoma ya Gambia yatangaje ko igiye kureba uko yarega uruganda rwo mu Buhinde rwakoze iriya miti kugira ngo imiryango yabuze abana bayo ihabwe indishyi.

Biteganyijwe ko uru rubanza ruzatangira mu Ukwakira, 2023.

Hagati aho Leta y’Ubuhinde yategetse uruganda rwakoze iriya miti gufunga imiryango.

Uyu muti ngo niwo wahekuye ababyeyi benshi muri Gambia

Rusanzwe rukorera mu Majyaruguru y’Ubuhinde.

Ikibabaje kurushaho ni uko hari abana 300 bapfuye bazira guterwa imiti ibavura inkorora kandi itujuje ubuziranenge.

Abo bana ni abo muri Gambie, muri Indonésie no muri Ouzbékistan.

TAGGED:AbanafeaturedGambiaImitiInkororaUbuzimaUruganda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article N’Ubwo Inkongi Zigikomeje, Polisi Iracyahugura Abantu Uko Bazirwanya
Next Article U Rwanda Na Qatar Mu Bufatanye Bukomeye Mu Bya Gisirikare
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Nick Ngendahayo Ari Gutegura Igitaramo Kirangiza Umwaka Kizabera I Kigali 

Perezida Wa Madagascar Yuhunze Igihugu 

Netanyahu Ati: ‘Abanzi Bacu Bamenye Ko Tutujya Twibagirwa’

U Rwanda Rugiye Kubaka Icyanya Cy’Inganda Kizatunganya Impu

Inzitizi Abo Muri DRC Babona Mu Kwambura FDLR Intwaro

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Rwanda: Bariga Guhunika Umusaruro Ngo Inzara Izacike

U Rwanda Ruzakira Inama Y’Abaminisitiri B’Ububanyi N’amahanga Mu Bihugu Bivuga Igifaransa

Israel N’U Rwanda Twanze Guheranwa N’Amateka Mabi- Ambasaderi Einat

Hamas Yasabye Israel Kuyiha Umurambo Wa Yahya Sinwar

Bafatanywe Intsinga Za Metero 250 Bikekwa Ko Bibye

You Might Also Like

Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Ingingo Z’Ingutu Zitegereje Trump Mu Kumvikanisha Hamas Na Israel 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbutabera

Abakozi Ba RBC Bafunzwe Bazira Ruswa 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUmutekano

Abanya Israel Ba Mbere Batwawe Na Hamas Barekuwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Israel: Baritegura Kwakira Trump Nk’Umwami

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?