Gasabo: Ababikira ‘Bishe Amabwiriza’ Ya Leta

Ubwo Polisi y’u Rwanda yagenzuraga uko amabwiriza akurikizwa, yaje kubwirwa ko hari abantu bagiye mu birori by’ubukwe mu Murenge wa Rusororo barizihirwa bica amabwiriza yo kwirinda COVID-19, iragenda irabafata. Mu bafashwe harimo ababikira.

Abafashwe bose ni 30. Mu butumwa Polisi y’u Rwanda yahaye abaturage harimo ko bagomba kwirinda ibyatuma bizihiza Pasika ariko bakandura cyangwa bakanduzanya COVID-19.

Ni mu butumwa Umuvugizi wayo Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yacishije kuri Radio Rwanda.

CP Kabera yabwiye RBA ati: “Pasika ni agahoraho kandi pasika zizahoraho. Umwaka utaha iki cyorezo twagitsinze cyangwa se n’undi uzaza  abantu bashobora kuzizihiza pasika neza…Mwizihize Pasika mwirinda COVID-19, mukore amasengesho yemewe, ku mubare wemewe, mu nsengero zabiherewe uburenganzira, kandi zirazwi… amabwiriza yubahirizwe 100%.”

- Advertisement -

Polisi isaba abaturage kubahiriza umubare w’abantu bataha ubukwe wagenwe, uw’abajya gushyingura wagenwe, uw’abajya mu rusengero wagenwe n’uwajya mu modoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange wagenwe.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP John Bosco Kabera

Abatabyubahiriza barafatwa bagacibwa amande.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version