Indi Ntambara Iratutumba Hagati Y’U Burusiya Na Ukraine

Mandatory Credit: Photo by SERGEY VAGANOV/EPA-EFE/REX (10470310b) Ukrainian servicemen attend the forces disengagement near the Bohdanivka village, Ukraine, 09 November 2019. Head of the Joint Forces Operation HQ press center Andriy Ageyev has said the practical phase of the disengagement of troops and weapons of the Armed Forces of Ukraine and the occupying forces kicked off near the villages of Bohdanivka - Petrivske in Donbas on 09 November 2019. Ukraine and occupying forces disengagement commences, Bohdanivka - 09 Nov 2019

Umwuka w’intambara wongeye gututumba hagati y’u Burusiya na Ukraine bapfa agace ka Donbass. Ibihugu byombi biheruka kurwana muri 2014  bipfa agace ka Crimée. Iyo ntambara yarangiye u Burusiya bukigaruriye.

Intambara ivugwa gututumba hagati y’ibi bihugu byombi byahoze bigize Leta zunze ubumwe z’Abasoviyete iraterwa n’uko buri gice gishaka kwereka ikindi ko agace ka Donbass ari akacyo kandi ko buri gihugu kihagazeho.

Leta zunze ubumwe z’Amerika zatangaje ko zizatabara Ukraine igihe cyose ingabo z’u Burusiya zayigabaho igitero.

Ikindi ni uko n’ibindi bihugu bigize OTAN/NATO nabyo byatangaje ko bizafasha Ukraine.

- Advertisement -

Ubutegetsi bw’i Kiev( muri Ukraine) buvuga ko hari abasirikare benshi b’u Burusiya bari kuzengura agace ka Donbass kagabanya ibihugu byombi

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Ukraine Bwana Dmytro Kuleba avuga ko igihugu cye kidashaka intambara ariko ko ‘nihagira ugishotora’ kizamwivuna.

Yagize ati: “ Ndashaka ko ibintu bisobanuka neza. Ntidusha intambara. Umurongo wacu ni uko ibintu byose byakemuka mu mahoro binyuze mu biganiro birimo ubwubahane. Ariko nanone icyo nshimangira ni uko nihagira udushotora tuzitabara.”

Bwana Kuleba avuga ko amasezerano yo kubahana no guhana amahoro hagati y’ibihugu byombi yari amaze igihe atanga umusaruro kandi ko bifuza ko byakomeza gutyo.

Bitagaruriwe hafi byavamo intambara yeruye…

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 03, Mata, 2021, hari umusirikare wa 21 wa Ukraine warashwe n’ingabo z’u Burusiya arapfa. Kuva umwuka mubi hagati y’ibihugu byombi watangira mu ntangiriro z’uyu mwaka, abandi basirikare 57 barakomeretse.

Ubaze uhereye muri Werurwe, 2021 abasirikare 10 ba Ukraine barishwe.

Kimwe cya kabiri cy’abasirikare ba Ukraine bamaze kwicwa, bishwe barashwe na ba mudahushwa b’Abarusiya.

Minisiteri y’ingabo ya Ukraine nayo iherutse gutangaza ko ingabo zabo nazo zarashe ku birindiro by’Abarusiya.

Agace ka Donbass

Birashoboka ko umubare w’abasirikare bishwe ku mpande zombi uruta utangazwa kuko itangazamakuru mpuzamahanga ritemerewe kugera mu duce ibihugu byombi bipfa.

Amakuru amenyekana ni aba yatanzwe n’abantu ku giti cyabo babikurikiranira bakabicisha ku mbuga nkoranyambaga.

Abarusiya bo bakomeje kwerekana ko biteguye intambara yeruye kuko baherutse kongera umubare w’abasirikare, intwaro, imodoka z’intambara n’ibikomoka kuri petelori mu gace bari gupfa na Ukraine.

Ibyinshi mu bikoresho byabo bibitswe muri Leta za Donetsk  na Lougansk bagenzura 100%.

Hari kandi ibifaro bajyanye mu mwigimbakirwa (isthme) wa Crimée.

Ikindi kandi ni uko u Burusiya buvuga ko Ukraine iri koshywa n’ibihugu bigize OTAN/NATO bityo ko byaba byiza yirinze icyakurura intambara kuko biriya bihugu ‘bishobora kutagira’ ikintu kinini biyifasha.

RFI yanditse ko ibyo Abarusiya bari gukora ari uburyo bwo kwereka abo mu Burengerazuba bw’Isi( u Burayi n’Amerika) ko bihagazeho bityo ko OTAN/NATO babakangisha nta kintu yageraho.

Ikindi ni uko Vladmir Putine ari kugerageza kureba uko Perezida mushya wa USA, Bwana Joe Biden azitwara muri iki kibazo kiri mu bikomeye kurusha ibindi bishyamiranya ibihugu ku isi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version