Umunyamategeko w’umuraperi DMX yemeje ko arembye, ndetse ko ari ku byuma bimufasha guhumeka kubera uburwayi bw’umutima bumugeze habi.
Murray Richman yatangaje ko DMX yagize ikibazo cy’umutima ku wa Gatanu mu gicuku ari mu rugo rwe mu gace ka White Plains muri Leta ya New York, ahita ajyanwa n’imbangukiragutabara ku bitaro byo hafi aho.
Yahise ashyirwa ku byuma bimufasha guhumeka kugeza na magingo aya, nk’uko Richman yabitangarije CNN. Ntabwo haramenyekana icyamuteye iki kibazo cy’umutima.
DMX witwa Earl Simmons, ni umuraperi ubimazemo igihe guhera mu myaka ya 1990, aho yasohoye indirimbo zirimo “Party Up” na “Get At Me Dog.” Album ze zarakunzwe cyane.
Uyu mugabo w’imyaka 50 yanakinnye muri filime nyinshi.
Aheruka gufungurwa mu mwaka wa 2019, nyuma y’umwaka umwe yamaze muri gereza amaze guhamywa ibyaha byo kunyereza imisoro.