Gasabo: Abana Bahawe Icyumba Cy’Ubushakashatsi Mubya Robots

Abana biga ikoranabuhanga rya robots

Ahitwa mu Rugando mu Murenge wa Kimihurura mu Karere ka Gasabo haherutse gufungurwa icyumba cy’ikoranabuhanga mu gukora ibikoresho bikora nk’abantu bita robots kigenewe abana bakiri bato muri rusange.

Aba bana biga mu ishuri ryitwa New Generation Academy (NGA), rikaba ishuri ryitezweho kuzazamura ubumenyi bw’abana mu ikoranabuhanga bakiri bato.

N’ubwo ubwonko bw’umuntu bukomeza kwiga ibintu bishya kugeza apfuye, ubw’umwana bwo bwiga vuba cyane n’aho ubw’umuntu mukuru bukabikora burandaga.

Biterwa ahanini n’uko buba bikiyubaka bityo ibyo bufashe byose bukabigumana.

- Kwmamaza -

Kwigisha abana ikoranabuhanga bakiri bato bibashyira mu mwanya mwiza wo gukura barikunda kuko baba bararisongeye hakiri hare.

Ishuri ryabo ryo mu Rugando ryatangijwe na Minisiteri ya ICT na Inovasiyo ifatanyije n’abafatanyabikorwa bayo.

Bimwe mu byo abana biga muri ririya shuri bazifashisha, harimo ingofero z’ikoranabuhanga zituma barebera ikintu mu nguni eshatu, bita 3-D virtual environments.

Bahawe n’utudege duto bita drones bigiraho gutwara izi ndege zidasaba ko pilote aba azicayemo.

Umwe muri abo bana yabwiye The New Times ati: “ Iyi lab izatuma nkura nzi gutekereza nk’abahanga, nzi gutuma ibintu bikora kandi, muri uko gukorana, bigakoresha ikoranabuhanga”.

Yitwa Caela Orianne Ineza akaba afite imyaka 11 y’amavuko.

Abandi bana bashima ko bahawe ibikoresho bizabafasha mu gushushanya bya gihanga kugira ngo babone amanota ariko bakure bazi uko gushushanya bya gihanga bikorwa bikinjiriza ubikora.

Undi mwana witwa Tumusifu avuga ko kwiga imikorere ya robots ari ingenzi kuko yizeye ko bizamufasha gukora za robots, gukora ibikoresho nk’ibikombe, amasahane, n’utuntu n’utundi.

Jean Claude Tuyisenge uyobora Ikigo New Generation Academy asezeranya ko iriya lab- bise Robotics Maker’s Lab- izafasha abana guhuza ubumenyi babwo n’ikoranabuhanga rigezweho muri iki gihe.

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri ya ICT na Inovasiyo Yves Irankunda avuga ko iyo abana batangiye gukunda ikoranabuhanga bakiri bato, bituma bakura ari abantu bazi guhanga udushya.

Abanyeshuri 25 n’abarimu batanu bashobora guhurira muri kiriya cyumba cy’ikoranabuhanga bagakorana.

Irankunda yabwiye itangazamakuru ko Leta y’u Rwanda ishaka ko abana bakurana ubumenyi mu ikoranabuhanga kugira ngo bizabagirire akamaro mu gihe kiri imbere.

Yemeza ko iyo abana bafite ubwo bumenyi, bakura bazi iby’ibanze mu guhanga udushya bakazagera muri za Kaminuza bafite ubumenyi bugari mu ikoranabuhanga na Inovasiyo.

U Rwanda rusanganywe ikigo cy’amashuri yisumbuye cyahariwe abanyeshuri b’indashyikirwa mu ikoranabuhanga kitwa Rwanda Coding Academy kiba mu Karere ka Nyabihu.

Abanyeshuri bakigaho baherutse kumurika imishinga y’ikoranabuhanga bakoze, ababaye aba mbere barabihemberwa.

Robot ni iki?

Robots ni igikoresho cy’ubushakashatsi mu bya gihanga

Robot ni imashini ikoreshwa na mudasobwa kugira ngo ikore ibyo abantu bakora, ibikore mu buryo bwuzuye cyangwa se bucagase.

Akenshi iyi mashini ikora nta muntu uyiri iruhande ngo ayirekere ahubwo ibyo ikora ikabishobozwa n’ikoranabuhanga iba yarashyizwemo cyangwa se rikaba riyikoresha riri ku ruhande, hafi aho.

Inyinshi muri robots ziri ku isi ni izikora imirimo y’imbaraga kandi zishobora kuyikorera ahantu ubusanzwe hashoboraga gushyira ubuzima bw’umuntu mu kaga.

Uzazisanga kwa muganga ziri kubaga ubwonko, umutima, amara…izindi uzisange mu birombe ikuzimu kure cyane aho umuntu atapfa kugera.

Hari n’izikoreshwa n’ingabo ku rugamba, hakaba na robots zoherejwe ku mubumbe wa Mars aho zimaze igihe zikusanya amakuru ku miterere y’uyu mugabane abantu barota kuzaturaho.

Ishami ry’ubumenyi bwiga imiterere n’imikorere ya za robots baryita Robotics .

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version