Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Gasabo: Abatuye Mu Manegeka Ya Nduba Binubira Kwimurwa Badategujwe
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Gasabo: Abatuye Mu Manegeka Ya Nduba Binubira Kwimurwa Badategujwe

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 13 November 2023 4:44 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Mu Kagari ka Gasanze mu Murenge wa Nduba mu Karere ka Gasabo hari imiryango 800 yasabwe kwimuka aho ituye kubera ko abayigize batuye ahantu hashyira ubuzima bwabo mu kaga.

Inzu z’abo baturage zanditsweho TOWA.

Iyo TOWA ni Igiswayire kivuga ngo VANAHO kandi abo baturage bagaragarijwe ko koko ubuzima bwabo buri mu kaga.

Icyakora hari abavuga ko batasobanuriwe impamvu zabyo hakiri kare.

Hari uwagize ati “ Nubaka nta cyangombwa nari mfite, nyuma yaho baratubwiye ngo dushake ibyangombwa. Ubu twari turi gushaka ibyangombwa hari n’abari bamaze kubibona. Kubona umuntu aza agashyiraho ngo  Towa akakubwira ngo Genda ni ikibazo.”

Mu murenge wa Nduba, Akagari ka Gasanze

Undi nawe avuga ko nta kibazo bagombye kugirana n’ubuyobozi iyaba babanzaga kubateguza, ntibabatureho ibintu.

Ati:”…Twebwe rero ntabyo bigeze batubwira.”

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nduba Nibagwire Jane avuga ko hashize icyumweru babarura abagomba kwimurwa nyuma yo kubona ko aho batuye hashyira ubuzima bwabo mu kaga.

Ati “Mu Midugudu umunani, tumaze kubarura imiryango igera kuri 800.Turababarura imyirondoro yabo, dufata UPI cyangwa se nimero z’ibyangombwa byabo kugira ngo ababishoboye bakize ubuzima bwabo, kubera ko imvura ni nyinshi.  Abandi tumaze kubabarura twabashakira amafaranga yo gukodesha ahandi mu buryo bwa vuba.”

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buherutse kuvuga ko abatuye ahantu habi bakwiye kuhimuka.

Umuyobozi wawo Pudence Rubingisa avuga ko bateguye ubukangurambaga kugira ngo bamenyeshe abaturage ko gihe kizagera bakavanwa ahantu hashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga.

Pudence Rubingisa

Muri Nzeri, 2023 Umujyi wa Kigali wari watangaje ko hari imiryango 4300 yari imaze kwimurwa ahashyira mu kaga ubuzima bw’abayigize.

Ubu hari indi miryango 2809 yari isigaje kwimurwa ari nacyo gikorwa gikomeje.

TAGGED:AbaturageAmanegekaKigaliRubingisa
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Umunyamakuru Théo Yanze Imbabazi Yahawe N’Uwamureze
Next Article u Rwanda Rurashaka Guca Malaria Burundu
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Ofisiye Ba Israel Bategetswe Gukoresha Mu Kazi iPhones Gusa 

I Rulindo Ngo Bagira Isuku Nyinshi

Indonesia: Abahitanywe N’Imyuzure Bamaze Kugera Kuri 414

Tshisekedi Hari Ibyo Avuga Ko Atazasinyira i Washington

Uburayi: Abanyamuryango Ba FPR-Inkotanyi Baganiriye Ku Iterambere Ry’u Rwanda

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Ibya Rayon Sports Leta Yongeye Ibyinjiramo

Kagame Yaganiriye Na Touadéra Uko RDF Yakomeza Imikoranire N’Ingabo Ze

Zelenskyy Aribaza Ukuntu Azemera Guha Uburusiya Ubutaka Bikamushobera

Israel Yishe Umuyobozi Ukomeye Wa Hezbollah Imusanze Muri Lebanon

Ikipe Y’u Rwanda Ya Basketball Yakubiswe Incuro Ku Mukino Wa Mbere Ugana Ku Gikombe Cy’Isi

You Might Also Like

Mu Rwanda

Guverineri Kayitesi Asobanura Uko Abatuye Intara Ye Bava Mu Bukene

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Abahitanywe N’Inkongi Muri Hong Kong Biyongereye, Ikizere Ku Barokotse Cyakendereye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Hong Kong: Abishwe N’Inkongi Barakabakaba 100

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Kuba Twahurira Washington Tukagira Ibyo Twemeranyaho Ni Ikintu Cyiza-Kagame

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?