Gasabo: Abatuye Mu Manegeka Ya Nduba Binubira Kwimurwa Badategujwe

Mu Kagari ka Gasanze mu Murenge wa Nduba mu Karere ka Gasabo hari imiryango 800 yasabwe kwimuka aho ituye kubera ko abayigize batuye ahantu hashyira ubuzima bwabo mu kaga.

Inzu z’abo baturage zanditsweho TOWA.

Iyo TOWA ni Igiswayire kivuga ngo VANAHO kandi abo baturage bagaragarijwe ko koko ubuzima bwabo buri mu kaga.

Icyakora hari abavuga ko batasobanuriwe impamvu zabyo hakiri kare.

- Kwmamaza -

Hari uwagize ati “ Nubaka nta cyangombwa nari mfite, nyuma yaho baratubwiye ngo dushake ibyangombwa. Ubu twari turi gushaka ibyangombwa hari n’abari bamaze kubibona. Kubona umuntu aza agashyiraho ngo  Towa akakubwira ngo Genda ni ikibazo.”

Mu murenge wa Nduba, Akagari ka Gasanze

Undi nawe avuga ko nta kibazo bagombye kugirana n’ubuyobozi iyaba babanzaga kubateguza, ntibabatureho ibintu.

Ati:”…Twebwe rero ntabyo bigeze batubwira.”

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nduba Nibagwire Jane avuga ko hashize icyumweru babarura abagomba kwimurwa nyuma yo kubona ko aho batuye hashyira ubuzima bwabo mu kaga.

Ati “Mu Midugudu umunani, tumaze kubarura imiryango igera kuri 800.Turababarura imyirondoro yabo, dufata UPI cyangwa se nimero z’ibyangombwa byabo kugira ngo ababishoboye bakize ubuzima bwabo, kubera ko imvura ni nyinshi.  Abandi tumaze kubabarura twabashakira amafaranga yo gukodesha ahandi mu buryo bwa vuba.”

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buherutse kuvuga ko abatuye ahantu habi bakwiye kuhimuka.

Umuyobozi wawo Pudence Rubingisa avuga ko bateguye ubukangurambaga kugira ngo bamenyeshe abaturage ko gihe kizagera bakavanwa ahantu hashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga.

Pudence Rubingisa

Muri Nzeri, 2023 Umujyi wa Kigali wari watangaje ko hari imiryango 4300 yari imaze kwimurwa ahashyira mu kaga ubuzima bw’abayigize.

Ubu hari indi miryango 2809 yari isigaje kwimurwa ari nacyo gikorwa gikomeje.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version