Gasabo: Afunzwe Akurikiranyweho Kugereranya Ikibazo Cya Kangondo Na Jenoside

Jean de Dieu Shikama wakundaga kwigaragaza nk’uhagarariye abatuye ahitwa Kangondo mu Murenge wa Remera yatawe muri yombi. Amakuru avuga ko akurikiranyweho gukurura amacakubiri no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994.

Hari ijwi Taarifa ifite ry’uyu mugabo Jean de Dieu Shikama agereranya ibyo umwe mu bayobozi mu Rwanda aherutse kuvuga, Shikama we  akabigeranya n’ijambo Dr Léon Mugesera yigeze kuvugira ku Kabaya akangurira abantu gukorera Abatutsi Jenoside.

Mugesera yakatiwe n’inkiko gufungwa burundu  nyuma yo kumuhamya uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994.

- Advertisement -

Shikama avuga ko uwo muyobozi yateshaga agaciro abatuye Kandongo, akabigereranya n’ibyo Mugesera yavuze byo kumvikanisha ko Abatutsi batari Abanyarwanda nk’abandi.

Kuri Shikama, ibi ngo biraganisha kuri Jenoside avuga ko Leta y’u Rwanda ishaka gukorera abaturage ba Kangondo.

Avuga ko kuba aho batuye hitwa Bannyahe, bibatesha agaciro bigatuma bahabwa akato, ntibafatwe nk’abandi Banyarwanda.

Ati: “ …Bwa mbere na mbere, Leta iri gushingira y’uko twitwa Bannyahe. Mbese turi abantu bagizwe igice runaka, dukorerwa ivangura, Tugiye gukurwa mu Banyarwanda kubera izina twiswe…Ibigiye kuba muri Bannyahe  ndabigeraganya n’amagambo Mugesera yavuze agaragaza ko hari igice cy’Abanyarwanda kitakabaye kiri mu Rwanda…”

Jean de Dieu Shikama avuga ko abo muri Bannyahe bashyizwe mu kato, bitwa ririya zina.

Yavuze ko atabaza Isi yose kuko abona Bannyahe nk’igiye gukorerwa Jenoside.

Yunzemo ati: “ Uzumva ubu butumwa ndi gutanga wese akazumva aba Bannyahe twarapfuye cyangwa turiho cyangwa tutakiriho azamenye ko Leta y’u Rwanda yateguye Jenoside kuri Bannyahe. Ubu butumwa mubugeze ahantu hose…”

Nyuma yo kuvuga aya magambo, uyu mugabo w’imyaka 41 y’amavuko usanzwe utuye  wo mu Mudugudu wa Kangondo, mu Kagari ka Nyarutarama mu Murenge wa Remera  yatawe muri yombi akurikiranyweho ibyaha birimo ‘gukurura amacakubiri’ no ‘gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.’

Jean de Dieu Shikama niwe watawe muri yombi

Shikama asanzwe afite umugore n’abana, akaba n’umucuruzi.

Amakuru dufite avuga ko nyuma yo gufatwa yahise ajya gufungirwa kuri station  ya RIB ya Remera.

Hagati aho iperereza rirakomeje kugira ngo ubugenzacyaha bukore idosiye yuzuye ishyikirizwa ubushinjacyaha mu minsi itanu igenwa n’itegeko.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha Dr.Thierry B. Murangira yabwiye Taarifa ko icyaha uriya mugabo akurikiranyweho gisanzwe gihanwa n’Ingingo ya 164 y’Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ndetse n’ingingo ya 6 y’Itegeko ryerekeranye n’icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibyaha bifitanye isano nayo.

Dr Murangira avuga ko Shikama yafashwe kubera ko hari ijwi yakwirakwije ku mbuga nkoranyambaga agereranya Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994 n’igikorwa cyo kwimura abantu batuye mu Mudugudu ya Kangondo na Kibiraro byo mu Kagari ka Nyarutarama mu Murenge wa Remera.

Yanze kujyana n’abandi mu Mudugudu Leta yabubakiye…

Jean de Dieu Shikama ni umwe mu batuye Kandongo ariko banze kwimukira mu Mudugudu Leta yabubakije uri mu Busanza mu Karere ka Kicukiro.

Kubera ko ari umucuruzi, birashoboka ko yanze kuhimukira kubera inyungu abona muri Kangondo harimo n’inzu nyinshi ahakodesha.

Hagati aho, uyu mugabo niwe watangiye avuga ijwi ryumvikanagamo ko ari we uyoboye abaturage bo muri kariya gace batumvaga impamvu Leta ibasaba kuva muri kiriya kibaya kandi gishobora guteza akaga abagituyemo haramutse habaye ibiza bikomeye.

Ubukangurambaga bwo gusaba ko abatuye Kangondo bakwemera guhabwa ingurane bakimukira mu Mudugudu bubakiwe na Leta, bwaje gutanga umusaruro mu rugero runaka kuko bamwe bimukiye mu Busanza muri Kicukiro.

Mu Ukuboza 2020 hari abaturage bari baramaze kugera muri uriya mudugudu.

Babwiye itangazamakuru ko uriya mudugudu muri rusange ari mwiza, ariko ko ikibazo bari bafite ari uko abashakanye babura uko batera akabariro kubera ko abana baba bari hafi aho.

Umwe mu bagore b’aho icyo gihe yatubwiye ko n’ubwo inzu bavuga ko zubatswe mu Busanza ari nziza ariko ngo ni hato k’uburyo umuryango ufite abana benshi batazajya babona aho barara.

Umudugudu wa Busanza mu Karere ka Kicukiro

Ati: “ Ubwo se nitubyara abana bagakura bagatangira guca akenge, ubwo njye n’umugabo wanjye tuzajya dukina dute umukino w’abantu bakuru kandi abana baryamye hafi aho?”

Ikibazo cya Kangondo ya Kibiraro, Kibiraro ya Remera kimaze igihe kinini kandi abayobozi benshi mu nzego z’ibanze n’iz’umujyi wa Kigali bakoze uko bashoboye ngo gikemuke.

Ni ikibazo cyatangiye ubwo Umujyi wa Kigali wayoborwanga na Pascal Nyamulinda. Hari Taliki 26, Nzeri, 2017,

Pascal Nyamulinda

Icyo gihe kandi Aakarere ka Gasabo kayoborwaga na Stephen Rwamurangwa.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version