Gasabo: Amaduka Arindwi Yakongotse

Mu Murenge wa Bumbogo mu Karere ka Gasabo ahitwa mu Masizi amaduka arindwi yadutsemo inkongi arashya arakongoka.

Byabereye mu Kagari ka Nyabikenke kandi ibyabaruwe ko byahiye bifite agaciro ka miliyoni Frw 30.

Amakuru ataremezwa neza avuga ko iriya nkongi yatewe n’umuriro w’amashanyarazi ubwo umugabo yasudiraga ibyuma hafi aho.

Inkongi zimaze iminsi zibasira amaduka n’izindi nyubako hirya no hino mu Mujyi wa Kigali.

- Advertisement -

Mu Murenge wa Gisozi mu rugo rw’umupfumu( niwe ubyiyita) witwa Rutangarwamaboko naho haherutse kwaduka inkongi yatewe n’umugabo wasudiraga umureko.

Icyo gihe Polisi yaratabaye ikumira ko umuriro ugera mu nzu yose uko yakabaye.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version