IPhone 16 Yaje

Abakunda telefoni za iPhone bagiye kubona indi yo muri ubu bwoko yo mu gisekuru cya 16. Ni yo igezweho ariko ntirasohoka uretse ko abanyamakuru bo bamaze kumenya bimwe mu bizaba biyigize.

Ikinyamakuru gikora ku ikoranabuhanga kitwa 9to5Google kivuga ko iyo telefoni izaba ifite igifubiko gikozwe mu kinyabutabire bita titanium.

Abatangaje bwa mbere amakuru kuri iyi telefoni iri hafi gusohoka bavuga ko izaba ifite batiri ibika umuriro kurusha izindi zayibanjirije.

Ikindi ni uko izaba ifite ububiko bwa 2TB( ni terabytes ebyiri) ni ukuvuga gigabytes 2000).

Icyakora kugeza ubu  abasanzwe bazi imikorere y’ikigo Apple bavuga ko hari ubwo abantu bakabiriza ibyuma ikora, bagatangaza ibihuha bagamije gutuma abantu batangira kubika amafaranga yo kuzagura ibyo byuma bw’ikoranabuhanga bigurwa n’umugabo bigasiba undi.

Abasomyi ba Taarifa bazi ko ubu mu Rwanda iPhone zitwa ko zigezweho ari iz’igisekuru cya 4 bita iPhone 14.

Ahandi ariko bamaze igihe runaka bafite iy’igisekuru cya 15.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version