Rayon Yahigitse Mukura

Rayon Sports yatsindiye Mukura Victory Sports i Huye igitego 1-0, intsinzi yakuyeho agahigo Mukura yari yahaye Rayon ko izayitsinda ikayiha Pasika.

Mukura yavugaga ko mu bihe bitandukanye mu mateka yatsinze Rayon ku mikino byabaga byahuriyemo.

Aya makipe yombi akunze guhigana ubutwari bishingiye ku ngingo y’uko ngo yombi akomoka ahahoze ari i Butare.

Imwe ni iya Huye-Gisagara indi ikaba iy’i Nyanza yahoze ari Nyabisindu.

- Advertisement -

Tugarutse ku mukino waraye uhuje amakipe yombi, igitego cya Rayon Sports cyatsinzwe na Eric Ngendahimana.

Hari mu mukino wa shampiyona y’ikiciro cya mbere wabaye ku munsi wayo wa 25.

Ku ruhande rwa Rayon Sports habanjemo Khadime Ndiaye, Mitima Isaac,  Nsabimana Aimable, Ngendahimana Eric, Bugingo Hakim, Serumogo Ali, Kanamugire Roger, Kalisa Rashid, Rudasingwa Prince, Iraguha Hadji na Tuyisenge Arsene  bita ‘Tuguma’.

Umutoza  wa Rayon Sports yitwa Julien Mette.

Mukura Victory Sports yo yari yabanjemo Sebwatao Nicolas, Ngirimana Alex, Muvandimwe Jean Marie Vianney, Kayumva Soter , Ciza Jean Paul, Mahoro Fidel, Ndayogeje Gerard, Samuel Pimpong, Kubwimana Cedric, Mohamed Sydi Sylla na Iradukunda Elie Tatou.

Ku ikubitiro Rayon Sports yatangiye isatira ndetse ku  munota wa 10, Tuyisenge Arsène yatereye ishoti riremereye  inyuma y’urubuga umupira Sebwatao Nicolas urindira Mukura VS awukuramo awushyira kanze.

Nyuma y’aho Rayon Sports yateye Koruneri eshatu zikurikirana, ariko ntiyagira iyo itsinda.

Rayon Sports yakomeje gusatira Mukura ariko ntibyagira icyo bigeraho.

Mukura na yo yanyuzagamo igasatira nk’ikipe iri mu rugo ndetse ku munota wa 30 w’umukino yari igiye kubona igitego giturutse ku ikosa Mutima Isaac wari Kapiteni kuri uyu mukino yakoreye Iradukunda Elie Tatou ariko coup franc yari iteretse ku murongo w’urubuga rw’amahina iterwa hejuru y’izamu.

Mukura iba igihombye ityo!

Iminota 15 ya nyuma ngo igice cya mbere kirangire, yihariwe na Mukura VS yarushaka Rayon Sports cyane cyane hagati mu kibuga.

Umuhati wa Mukura ntacyo wagezeho kuko abarinda urubuga rw’umuzamu ba Rayon Sports bakomeje kubabera ibamba.

Igice cya mbere cy’umukino cyarangiye amakipe yombi afite ubusa ku busa.

Mu gice cya kabiri intangiriro yacyo yagaragaragamo kunanirwa ku makipe yombi, icyakora ntibyatinze Rayon Sports ku munota wa 62 itsinda icya mbere ari nacyo cyayihesheje intsinzi kuri Mukura yari yarayihize ubutwari.

Cyatsinzwe na Ngendahimana Eric n’umutwe kuri koruneri yari itewe na Bugingo Hakim.

Nyuma yo gutsindwa igitego, Mukura VS yongereye imbaraga mu busatirizi, ikuramo Samuel Pimpong ishyiramo  Bruno Youni.

Ku rundi ruhande, Rudasingwa Prince yahaye umwanya Charles Baale kugira ngo bashake ikindi gitego abanyamakuru bita icy’umutekano.

Nyuma y’iminota itatu atsinze igitego, Ndengahimana yahushije ikindi gitego cy’umutwe.

Hagati aho kandi ni ko na Mukura yageragezaga gushaka uko yatsinda ngo yishyure ariko biranga. Ubwo kandi niko yahinduranyaga abakinnyi kugira ngo irebe ko bamwe bakunganira abandi ngo batsinde ariko ntibyagira icyo bitanga.

Byaje gukora biza no gutuma umunyezamu wa Rayon witwa Khadime Ndiaye yerekwa ikarita y’umuhondo kubera gutinza iminota.

Umukino warangiye Rayon Sports itahukanye intsinzi y’igitego 1-0.

Rayon Sports nyuma yo gutsindira Mukura VS i Huye yahise igira amanota 48 ifata umwanya wa kabiri, irushwa 10 na APR FC iyoboye Shampiyona naho  Mukura VS igumana amanota 39.

Intsinzi ya Rayon kuri uyu mukino yabaye nziza mu buryo bubiri: Gutsinda mukeba wo mu Majyepfo no kubuza mukeba w’i Kigali[APR FC) guhita ahabwa igikombe cya Shampiyona.

Bizasaba ko APR FC itegereza umunsi wa 26 wa Shampiyona.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version