Polisi ikorera mu Karere ka Gasabo yafashe abagabo babiri bacuruza urumogi, umwe ni Ndikuryayo Narcisse w’imyaka 43 na Tuyisenge Eric w’imyaka 40.
Bafashwe tariki 26, Mata, 2026 saa tanu z’amanywa, bafatirwa mu Murenge wa Bumbogo, Akagari ka Musave, Umudugudu wa Ramba.
Polisi ivuga ko yabasabganye ibilo bibiri by’urumogi n’udupfunyika 237 byatwo bakaba barafatiwe mu nzu batuyemo bari kurufunga ngo barushyire abakiliya babo.
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali Chief Inspector of Police (CIP) Wellars Gahonzire yatangaje ko bafatiwe mu nzu batuyemo bari gufunga urumogi ngo barucuruze kuko hari amakuru ko ari ko kazi bakora kandi ngo bafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.
Polisi ishima abatanze amakuru uru rumogi rugafatwa rutarakwira mu baturage ngo rwangize ubuzima bwabo.
Abafashwe n’urumogi bafatanywe bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Bumbogo ngo bakorerwe amadosiye bashyikirizwe urwego rw’ubugenzacyaha RIB.
Abantu bose bacuruza ibiyobyabwenge babwirwa ko ‘agapfa kaburiwe ari impongo’ bakagirwa inama yo kubireka bagashaka ibindi bakora,
Polisi iburira abibeshya ko kuba batuye mu Mirenge y’icyaro bibaha icyuho cyo gucuruza ibiyobyabwenge ko babireka kuko ahantu hose Polisi ihakorera kandi ko abaturage nabo bahagurukiye kurwanya abacuruza ibiyobyabwenge.
Aba bafashwe nyuma yaho mu Cyumweru gishize hafashwe abandi baturage bacuruza urumogi muri aka karere ka Gasabo mu Murenge wa Rutunga.
Mu Rwanda, urumogi rushyirwa mu cyiciro cy’ibiyobyabwenge bihambaye, aho umuntu wese uhamijwe n’urukiko gukora, guhinga, guhindura, gutunda, kubika, guha undi, cyangwa kurugurisha mu gihugu, ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni 20 ariko atarenze miliyoni 30.

