Mu Kagari ka Nyabisindu mu Murenge wa Remera mu Karere ka Gasabo haravugwa inkuru ibabaje y’abantu batatu( Umugabo n’abane be babiri) bapfuye mu buryo bamwe bise ‘amayobera’. Umugore niwe wasigaye ariko yahise ‘asara.’
Umuryango wahuye n’aya mage utuye mu Mudugudu wa Marembo I mu Kagari Nyabisindu mu Murenge wa Remera mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali.
Bose uko ari batatu bapfuye mu gihe kitageze ku minsi irindwi.
Umwe mu baturanyi b’uyu muryango, yabwiye RADIOTV10 ko umuntu wa gatatu wapfuye muri uyu muryango, yapfuye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 08 Gashyantare 2023.
Ati “Ni umwana w’umukobwa wigaga mu mashuri yisumbuye. Bamusanze yapfuye, kandi muri weekend ishize hari hapfuye Se w’uwo mwana ndetse n’undi mwana wabo wigaga muri Kaminuza.”
Yunzemo ko aba bantu bose uko ari batatu bapfuye impfu z’amayobera kuko umugabo n’umwana we bapfuye mu mpera z’icyumweru gishize nta gihe bari bamaze barwaye.
Uwapfuye kuri uyu wa Gatatu nawe ngo ntabwo yari arwaye.
Icyakora abaturage bavuga ko hari umuntu bakeka ‘ari we waroze’ bariya bantu.
Byatumye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu taliki 08, Gashyantare, 2023 babyuka barakaye ngo nawe baramuhitana.
Gusa ngo harakekwa ko hari uri kubaroga ndetse n’abatuye muri aka gace bafite uwo bakeka, none muri iki gitondo babyutse bakamejeje ngo na we baramuhitana.
Amakuru avuga ko umugore warokotse muri uwo muryango yahungabanye cyane asa n’ugize uburwayi bwo mu mutwe.
Yajyanywe mu bitaro bivura indwara zo mu mutwe by’i Ndera.