Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Gasabo: I Kagugu Hagiye Kubakwa Ikigo Kigoboka Ababyeyi Badaturiye Ibitaro
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Gasabo: I Kagugu Hagiye Kubakwa Ikigo Kigoboka Ababyeyi Badaturiye Ibitaro

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 22 March 2022 6:09 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Ahitwa Kagugu mu Murenge wa Gisozi mu Karere ka Gasabo hagiye kubakwa ikigo kita ku babyeyi( maternity center) kizafasha abagore batwite kubyarira kwa muganga kandi hafi yabo, abatwite nabo bakabona aho bisuzumishiriza hafi bitabaye ngombwa ko bajya Kibagabaga n’ahandi.

Kiriya kigo kizubakwa k’ubufatanye bw’Ihuriro Nyarwanda ry’Abagore ndetse n’Ikigo kitwa IHS

Kuri uyu wa Kabiri nibwo hasinywe amasezerano y’ubufatanye hagati y’iki kigo n’Ihuriro nyarwanda ry’Abagore ryitwa Rwanda Women’s Network.

Umuyobozi mukuru wungurije w’Ihuriro Rwanda Women’s Network, Madamu Ingabire Marie Immaculée wari uhagarariye ubuyobozi bwawo yavuze ko kuba  kiriya kigo kigiye kubakwa bizunganira gahunda bahuranye yo gufasha abagore kubyara neza kandi bakabyarira heza.

Madamu Ingabire Marie Immaculée ari kumwe na Chrystel Intaramirwa

Ati: “Ihuriro ryacu ryatangiye mu mwaka wa 1996 rigamije gufasha abagore barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n’abatarayirokotse. Intego yari iyo kubafasha kugira ubuzima bwiza kugira ngo n’abahohotewe bagafatwa ku ngufu, bafashwe kubaho muri biriya bihe byari bigoye.”

Ingabire yavuze ko mu bushobozi bari bafite, bashoboye kubakira abagore aho bivuriza ariko ngo n’undi washoboye kubatera inkunga barayishimaga.

Yashimiye abo muri  IHS  k’ubufasha bagiye guha abagore muri rusange ndetse n’ubufatanye biyemeje kugirana na Rwanda Women’s Network.

Umuyobozi wa Towers of Strength Umunya Nigeria witwa Kunle Iluwemi yavuze ko IHS ari  umuryango nyafurika wavutse mu mwaka 20 ishize.

Umuyobozi wa IHS Rwanda Umunya Nigeria witwa Kunle Iluwemi

Ugamije kuzamura imibereho myiza y’abaturage kandi ngo baharanira ko ibikozwe byose biramba.

Ni byo bita ko biramba ni byo bita  Towers of Strength.

Muri zo nkingi harimo:

-Kwita ku bidukikije(Environment and Climate change),

-Uburezi(Education) ,

-Abaturage n’imibereho myiza(People and Communities),

-Ubunyangamugayo n’Imiyoborere iboneye (Ethics and Governance).

Kunle yavuze ko bari bafite gahunda yo gutangiza uriya mushinga ku munsi mpuzamahanga w’umugore ariko ngo n’ubwo byatinze icy’ingenzi ni uko byakozwe.

Nawe yasezeranyije abo muri Rwanda Women’s Network ubufatanye burambye.

Ubufatanye bwa Rwanda Women’s Network n’Ikigo IHS Rwanda buri mu mujyo wa gahunda Leta y’u Rwanda isanganywe yo gufasha Abanyarwandakazi kubyarira kwa muganga cyangwa kubona izindi serivisi z’ubuzima hafi yabo.

Baharerekanyije inyandiko zirimo amasezerano y’imikoranire
TAGGED:featuredIkigoKaguguLetaUbuzima
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Kagame Yakiriye Abayobozi B’Ihuriro Mpuzamahanga By’Ibigo By’Imari
Next Article I Rwamagana Ikigo Nderabuzima Cyakoresha Amazi Y’Imvura Cyahawe Amazi Meza
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Afghanistan: Umutingito Wishe Abantu 600

BK Ikora Ite Ngo Yunguke?

DRC: Abantu 16 Bashimuswe Na CODECO

Kwihaza Mu Biribwa Muri Afurika Biracyari Kure

Abavandimwe Alicia Na Germaine Bakoze Indirimbo Bizeyeho Byinshi

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Rwandair Yaguze Izindi Ndege Ngari 

Kagame Yaganirije Ingabo Azisanze i Gabiro

Rwamagana:Uwahoze Ari Umunyamakuru Wa Radio Agiye Kwishingira Iye

RDB Yamaze Impungenge Abafite Hoteli Mu Birunga

Uburundi Bwatsembye Ko Butazafungura Vuba Umupaka Wabwo N’u Rwanda

You Might Also Like

Mu RwandaUbukungu

Kubaka Urugomero Rwa Nyabarongo Bizatuma Havuka Ikiyaga Kizakora Ku Turere 8

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Nyagatare: Batashye Isoko Risakaye Bari Barifuje Igihe Kirekire

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbubanyi n'Amahanga

Urwibutso Rwa Jenoside Yakorewe Abayahudi Baruhumanyije

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbuzima

Drones Zigiye Gukoreshwa Mu Kurwanya Imibu Yo Mu Bugesera

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?