WASAC iramenyesha abafatabuguzi bayo ko kuwa Gatatu 04 Werurwe 2026 hari imirenge irindwi iri bubure amazi kuko hateganyijwe imirimo yo guhuza imiyoboro mishya n’isanzwe i Kagugu, hagamijwe kongera ingano y’amazi ahagera.
Imirenge iri bubure amazi nk ‘uko itangazo rya WASAC ribivuga, ni Gisozi, Kinyinya, Kacyiru, Kimihurura, Remera, Kimironko na Bumbogo.
Bivuze ko imyinshi ari iy’igice cy’umugi.
Abayituye basabwe kubika amazi bazakoresha mu gihe imirimo izaba igikorwa.
Akarere ka Gasabo gafite imirenge 15.
Iyo mirenge ni: Bumbogo, Gatsata, Gikomero, Gisozi, Jabana, Jali, Kacyiru, Kimihurura, Kimironko, Kinyinya, Ndera, Nduba, Remera, Rusororo na Rutunga.
Uko ikibazo cy’amazi giteye muri aka Karere
Mu karere ka Gasabo, ikibazo cy’amazi kimaze igihe mu bice cyane cyane byegereye imisozi cyangwa ahatuwe vuba.
Hari abaturage mu bice nka Ruhanga (Rusororo) bigeze kuvuga ko bamara igihe kirekire batagerwaho n’amazi.
Mu Kagari ka Muko (Umurenge wa Jali) n’aho higeze kuvugwa ko amazi meza ahagije atagera hafi yabo hakaba n’ubwo aza rimwe mu mezi abiri, bityo bakabasaba kuvoma kure.
Gusaza cyangwa gutakara kw’amazi mu miyoboro migari biri mu byo WASAC yagaragaje ko bituma amazi atagera ku baturage mu buryo buhagije.
Kwiyongera kw’abaturage n’imiturire mishya bituma amazi bakenera yiyongera, bitajyanye n’umuvuduko w’iterambere ry’imidugudu n’imijyi ubusanzwe isaba amazi menshi.
WASAC hamwe n’izindi nzego za Leta ziri gushaka uko amazi yakongerwa binyuze mu kongera imiyoboro yayo no kuvugurura isanzwe.

