Gasabo: Isoko Ry’Abari Abazunguzayi Ryakongotse

Isoko ryubakiwe abahoze bazunguza ryo mu  Kagari ka Kibenga,Umurenge wa Ndera mu Karere ka Gasabo ryakongotse. Kugeza ubu ntiharamenyekana   agaciro k’ibyangiritse ndetse n’icyateye iriya nkongi.

Icyakora harakekwa intsinga.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gasabo buvuga ko inkongi igitangira, inzego zahise zihutira kuzimya.

Umwali Pauline uyobora aka karere yagize ati: Tukibimenya ejo twagiyeyo, dukorana na Polisi nkuko bisanzwe badufasha kuzimya hahita hazima.Ni isoko twari twarubakiye abazunguzayi mu 2016, harimo imyenda, ibiryo n’ibikoresho bisanzwe.”

Abenshi mu bahacururizaga nta bwishingizi bari bafite, ariko ngo ubuyobozi bugiye kubaganiriza burebe icyo bwabafasha.

Umwali Pauline asaba abacuruzi kugira ubwishingizi kugera ngo nibagwirirwa n’ibyago, bazashumbushwe.

Ikindi ni uko abubaka amasoko bajya bateganya inzira yagutse imodoka zizanye ubutabazi zigomba gucamo.

Ikibazo cy’umuhanda muto kandi mubi gikunze gutuma imodoka zizimya inkongi zikererwa, bigatuma inkongi yangiza byinshi bishobora kubamo n’ubuzima bw’abantu.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version