Gasabo: Jali Haturikiye Grenade

Mu Murenge wa Jali mu Karere ka Gasabo haravugwa grenade yatewe n’umugabo uvugwaho kuba umunyerondo. Yayiteye umugabo bapfaga umukobwa wicuruza.

Mugenzi wacu witwa Pappy Ndahiro Valens yanditse kuri X ko umuturage yakimbiranye n’uwo bacyeka ko ashinzwe umutekano mu Kagari ka Buhiza mu Murenge wa Jali bapfaga indaya amutera grenade ariko ntihagira uwo ivutsa ubuzima.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali Superindentent of Police( SP) Sylvèstre Twajamahoro yabwiye Taarifa ko ibyo gutera grenade ‘byabaye koko’.

Ku butumwa yaduhaye yagize ati: “Byabaye koko hari grenade yaturitse ariko abakekwa bose bafashwe hatangiye iperereza ngo hamenyekane icyabiteye”.

- Advertisement -

Avuga ko hari andi makuru bagikusanya kuri iki kintu kuko iperereza ryatangiye cyane cyane ko hari abafashwe ngo babibazwe.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version