Gasabo: Kangondo bavuga ko kujya i Busanza ku bashakanye ari ingorabahizi

Hari abaturage bo mu midugudu wa Kangongo na Kibiraro mu Kagari ka Nyarutarama mu murenge wa Remera mu Karere ka Gasabo bavuga ko kujya mu mudugudu wa Busanza batabyanze ariko ngo ni hato, abashakanye ntibatera akabariro abana bumva.

Umwe mu bagore b’aho yatubwiye ko n’ubwo inzu bavuga ko zubatswe mu Busanza ari nziza ariko ngo ni hato k’uburyo umuryango ufite abana batazajya babona aho barara.

Ati: “ Ubwo se nitubyara abana bagakura bagatangira guca akenge, ubwo njye n’umugabo wanjye tuzajya dukina dute umukino w’abantu bakuru kandi abana baryamye hafi aho?”

Avuga ko we n’umugabo we bafite abana batatu kandi umukuru afite imyaka 21, akibaza ukuntu we n’uwo bashakanye bazajya bahuza urugwiro abana bari hafi aho.

- Advertisement -

We na bagenzi be bavuga ko badashaka kuzajya gutura aho bubakiwe ahubwo ko bakeneye ingurane ikwiye yazatuma bo ubwabo batura aho babona hababereye.

Amafoto n’amashusho Taarifa yafatiye muri Kangondo na Kibiraro agaragaza ko ari ahantu hari umwanda mwinshi. Ni amashusho yerekana amazi yanduye cyane amanuka ahantu hahanamye  bikagaragara ko aba anuka kandi ko ashobora kwanduza abaturiye aho aca.

Nta gihe gishize bamwe mu batuye muri kariya gace bemeye kwimurwa, bakajya gutuzwa mu kagari ka Busanza, Umurenge wa Kanombe mu Karere ka Gasabo.

Ubwo bageragayo babwiye RBA ko bishimiye  ko batujwe ahantu heza kandi hazabafasha gutera imbere.

Ubwo Taarifa yajyaga mu Busanza aho abagize imiryango 14 yimuriwe ngo batubwire uko bahayeho muri kariya gace basubije ko badashobora kugira icyo bavugira kuri camera cyangwa ikindi cyuma gifata amajwi n’amashusho.

Leta y’u Rwanda ivuga ko yimura bariya baturage mu rwego rwo kubarinda ibyago bazakomora ku miturire mibi, ivuga ko ari iy’akajagari.

Abatuye Kangondo na Kibiraro bo bavuga ko aho batuye hababereye.

Bitaganyijwe ko mu mudugudu wa Busanza hazimurirwa imiryango 1 400.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version