Nep Queenz Band: Itsinda ry’abakobwa ba muzika 100% rirabasusurutsa

Niryo tsinda ry’abakobwa bakora umuziki mu buryo bw’imbonankubone kandi bose ni abakobwa mu buryo bwuzuye. Mbere y’uko COVID-19 yaduka mu Rwanda, aba bakobwa bari bamaze kumenyerwa muri za Hoteli bacurangira abakiliya.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu taliki 04, Ukuboza, 2020 bari bwongere biyereke abakunze ibihangano byabo mu gitaramo bari bukorere muri Raddisson Blue Hotel guhera saa kumi n’imwe n’igice(5h30pm) kugeza saa mbiri na mirongo ine n’itanu z’ijoro(8h45pm).

Igitaramo kirarangira kuri iriya saha kugira ngo abakitabiriye bagere mu rugo amahoro kandi ku isaha yagenwe ya saa yine(10h00pm).

Niba wumva ari igihe kiza kuri wowe ngo uruhuke mu mutwe nyuma y’Icyumweru cy’akazi, unyarukireyo wowe n’umuryango wawe.

- Advertisement -

Nep Queenz kandi ivuga ko uwo ariwe wese washaka kuyitumira ngo isusurutse ibirori by’ubukwe bwe cyangwa ubw’inshuti, ahawe karibu.

Nubahamagara kuri +250 782018788 ntibazatinda kukwitaba.

Abamikazi ba muzika
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version