Gasabo: Umuhinde Aravugwaho Gukubita Abaturage Akabagira Intere

Mu Kagari ka Kibagabaga mu Murenge wa Kimironko mu Karere ka Gasabo hari abasore babiri babwiye itangazamakuru ko bakubiswe n’Umuhinde abagira intere.

Umwe mu bakubiswe afite imyaka 18 undi akagira imyaka 20 y’amavuko. Barasaba inzego z’ubutabera kubarenganura.

Aba bantu babwiye bagenzi bacu ba TV 1  ko bakubiswe ku gicamunsi cyo kuri uyu Gatanu taliki 07, Mata, 2023 umunsi Abanyarwanda batangiriye ho kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 29.

Ngo yarabafashe abinjiza mu nzu  arabakubita biratinda arangije abajugunya hanze y’igipangu.

Umwe muri bo ati “Twagiye kumva twumva avugije induru n’imbwa ze ziramotse. Ntitwabyitaho, twumva aravuze ngo baranyibye mufate abo bana. Badukubise  amashevro (imbaho bakoresha bubaka), imikoba, imigeri…”

Abo baturage babwiye itangazamakuru ko icyo bifuza ari uko barenganurwa, bagahabwa ubutabera kandi bakavuzwa.

Hari umuturage wabibonye wagize ati: “Naje hano mpasanga abagore benshi bari kuvuza induru, bareba mu gipangu cyubakwamo. Nanjye ndahahagarara, ndungurukamo, nsanga abasore babiri bari gukubitwa, bakubitwa amaferabeto, imigeri, tuvuza induru. Umuhinde n’umudamu we bari gukoma amashyi. Bavugaga ko bari baje kubiba.”

Icyakora umwe mu bakora akazi k’ubuzamu ahamya ko bariya bantu bakubiswe ariko ko bari bibye ibikoresho.

Ati: “Bari batwaye ferabeto (fer a beton) na kinubi (inyundo). Ariko na bo bemeraga ko bayitwaye.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kimironko, Umuhoza Rwabukumba Mado, avuga ko ikibazo hari inzego ziri kugikurikirana.

Ati “Abahungu babiri bakubiswe, bakubitwa na nyiri gipangu, Umuhinde. Ngo ni depo (ububiko) y’ibikoresho. Uwabakubitaga yagaragazaga ko hari amakosa bakoze niba ari ukwiba, ntabwo abisobanura. Barimo barashakisha abo Bahinde, kuko ngo ni nyirubwite ngo yabakubitaga imikandara.”

Bivugwa ko nyuma yo guhohoterwa bahise bajyanwa kwa muganga kugira ngo bavurwe.

Si ubwa mbere Abanyamahanga bavuzweho guhohotera Abanyarwanda.

Icyakora bashyikirijwe ubutabera kandi za Ambasade zabo mu Rwanda zirabyamagana.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version