Ahahoze Komini Ntongwe Hazubakwa Urwibutso Rwa Jenoside Yo Ku Amayaga

Ubuyobozi buvangura bwatumye mu Rwanda haba Jenoside

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango Habarurema Valens avuga ko ahahoze Komini Ntongwe hagiye kuzubakwa urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi bahoze batuye Amayaga.

Iyo nzu izagaragaza amateka ya Jenoside yabereye muri iriya Komini yahoze iherereye mu kitwaga Amayaga.

Meya Habarurema Valens yabitangarije mu muhango wo gutangiza ibikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi biri kuba ku nshuro ya 29.

Yavuze ko icyahoze ari Komini Ntongwe (ubu ni Umurenge wa Kinazi) bazahubaka  inzu y’amateka avuga kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.

- Advertisement -

Izerekanirwamo uko yateguwe, uko yashyizwe mu bikorwa ndetse izaba irimo n’ibitabo bivuga uko bamwe bayirokotse babayeho muri icyo gihe ndetse n’uko biyubatse kugeza ubu.

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango ati: “Inzu yahoze ikoreramo Urukiko rw’Ibanze rwa Ntongwe niyo tugiye kuvugurura tuyihindure iy’amateka ya Jenoside.”

Meya Habarurema ashyira indabo ku mva ishyinguyemo imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi

Avuga ko amateka ya Jenoside mu Mayaga agomba kumenyekana, abaza kwibuka no gusura Urwibutso rwa Jenoside bakazajya bayasoma.

Abatutsi biciwe muri iriya nyubako no hafi yayo bari barimo bavuye muzahoze ari Komini Tambwe,  Komini Kigoma, Komini Mugina, Komini Muyira ya Nyanza, Komini Kanzenze, ndetse na Komini Ngenda byo mu Bugesera.

Uwari Burugumesitiri wa Komini Ntongwe witwa Kagabo Charles niwe washishikarije Interahamwe n’impunzi z’Abarundi kwica Abatutsi.

Hari raporo zemeza ko Abahutu b’Abarundi bari barahungiye mu Rwanda nyuma y’uko ubutegetsi bw’iwabo bufashwe na Pierre Buyoya wari umaze guhirika Mélchior Ndadaye, bagize uruhare runini mu kwica Abatutsi bo mu Mayaga.

Ubuhamya butangwa n’abarokoye i Ntongwe bwemeza ko hari bamwe mu Barundi bishe Abatutsi babarya inyama y’umutima nyuma yo kuyotsa.

Inzu y’amateka ya Jenoside yo mu Mayaga izubwaka ahahoze Komini Ntongwe, izaba ifite agaciro ka Miliyoni Frw 700.

Igice kimwe cy’iyo nzu y’amateka kizaba kirimo imyirondoro y’abazize Jenoside, aho bazajya bakirira abashyitsi, icyumba abagize ihungabana bazajya baruhukiramo n’ibindi byumba byihariye.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version