Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Gasabo: Umujyi Wa Kigali Wafunze Uruganda Rutavugwaho Rumwe N’Abaturage
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Gasabo: Umujyi Wa Kigali Wafunze Uruganda Rutavugwaho Rumwe N’Abaturage

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 20 April 2023 11:10 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Bamwe mu batuye Akagari ka Musezero, ahitwa Beretwari mu Murenge  wa Gisozi mu Karere ka Gasabo bavuga ko hari uruganda ruri hafi aho rubasakuriza, ariko abandi bakavuga ko ababivuga babeshya ahubwo bagamije guhombya nyirarwo.

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buherutse kurufunga.

Urwo ruganda rusanzwe rukora amapave n’amatafari manini babumba muri sima bita ‘block ciments.’

Umuturage witwa Gatete ari mu bavugaga ko babangamiwe n’urusaku rw’imashini zibumba ariya matafari n’amapave.

Aherutse kubwira  itangazamakuru ko byaba byiza ruriya ruganda rwimuwe rukajyanwa za Kabuye n’ahandi.

Ati: “Icyo twifuza ni uko uruganda rwakwimurwa rwose rukajya gukorera ahandi. Na za Kabuye hari ahandi hagenewe inganda n’ahandi hose babona, tukagira amahoro”.

Ku rundi ruhande, hari abaturiye uru ruganda bavuga ko iby’uko imashini zarwo zisakuza ntibagoheke, ari urwitwazo rw’uwo Gatete ushaka guhombya nyirarwo witwa Kwizera Adams.

Bavuga ko iby’urwo rusaku ntabyo bumva.

Umwe muri bo avuga ko ahamaze igihe kirekire kandi ko atumva urwo rusaku.

Ngo  mu cyumba kimwe na Salon abamo, nta mashini ajya yumva imusakuriza.

Hari n’abandi bavuga ko iby’urusaku rw’iyo mashini ari ibinyoma ahubwo ko hari munyangire ishobora kuba iri hagati ya nyiri uruganda na Gatete.

Babishinga ku ngingo y’uko intera iri hagati y’uruganda n’aho uwo muturage uvuga ko asakurizwa n’izo mashini atuye hari intera ndende kandi bo baturanye nawe bakaba badasakurizwa n’izo mashini.

Icyo nyiri uruganda abivugaho…

Kwizera Adams uyobora uru ruganda avuga ko, mu bihe bitandukanye, hari ubugenzuzi bwakozwe busanga uruganda nta kibazo ruteje.

Ati: “Ntabwo twumva uburyo abantu batuzengurutse badataka urusaku ariko uriya tukamusakuriza wenyine ku musozi. Duhora twibaza impamvu kuko ibi byo kubaho tudakora njye mbifata nk’akarengane.”

Avuga ko yari yaragerageje kwihangira umurimo akora ruriya ruganda none umuntu umwe aramuhombeje.

Ati: “Nk’umuntu w’urubyiruko nari nagerageje kwihangira umurimo, ndetse natangaga akazi ku bantu barenga 60, ubu bose baricaye ntibari  gukora kubera akarengane.”

Adams Kwizera avuga ko kuva mu 2019, ubwo uru ruganda rwatangiraga uwo mugabo witwa Gatete yigeze kumusaba ko bafatanya muri uwo mushinga, undi aramwangira.

Kuva ubwo hatangiye amakimbirane, umwe ajya kurega undi ko ateza urusaku.

Nyiri uruganda asaba ko ubuyobozi ‘bubishinzwe’ bwamanuka bugakora ubugenzuzi bwimbitse cyangwa se hakabaho kubaza abaturage niba babangamiwe n’urwo ruganda.

Ubwanditsi bwa Taarifa bwahamagaye Project Gatete  ngo agire icyo atubwira kuri iyo ‘munyangire’ imuvugwaho ariko ntiyashoboye kutwitaba.

Hari ubutumwa bugufi twamwandikiye ngo agire icyo adusubiza mu nyandiko ariko nabwo nta gisubizo twahawe.

Igisubizo cye nikiboneka turagitangariza abasomyi.

Uruganda rwe rwarafunzwe…

Mu kiganiro ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buherutse guha itangazamakuru, umwe muri bagenzi bacu yabajije iby’iki kibazo.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Rubingisa Pudence  yagisubije agira ati: “Ruriya ruganda nibyo byaje kugaragara ko ahantu rwari rwaratijwe gukorera by’igihe gito cyararenze. Twabongeye ikindi gihe kugira ngo bisuganye bajyane ibikorwa byabo aho byemerewe gukorera.”

Rubingisa yabwiye itangazamakuru ko ruriya ruganda rwahagaze.

Meya Rubingisa aherutse kubwira itangazamakuru ko ruriya ruganda rwafunzwe

Ngo ba nyirarwo bari kugerageza gutwara cyangwa se kugurisha ibyo bari baramaze gukora.”

Inzego z’ibanze  zafunze ahari ibikorwa bya ruriya ruganda rwitwa Silikkon Ltd ndetse bivugwa ko hari umwe mu bakozi b’icyo kigo watawe muri yombi.

Taarifa yavuganye na bamwe mu bigeze kuyobora  muri Musezero batubwira ko ubwo uruganda rwatangiraga, rwatangiye ari imashini nke zibumba block ciments ariko ngo zaje kwiyongera.

Mu kwiyongera kwazo, nibwo hari abatangiye kuvuga ko zibasakuriza, ikibazo kivuka ubwo.

Babumba amatafari bira block ciments
TAGGED:AbaturagefeaturedKigaliRubingisaRwandaUmujyi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Perezida Wa FERWAFA Yeguye
Next Article Mali: Ushinzwe Ibiro Bya Perezida Yishwe
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Kagame Yaganirije Ingabo Azisanze i Gabiro

Uburundi Bwatsembye Ko Butazafungura Vuba Umupaka Wabwo N’u Rwanda

Gaza: Ingabo Za Israel Zishe Abanyamakuru

Bafatanywe lbilo 30 By’urumogi Babitwaye Kuri Moto

Abangilikani Bizihije Imyaka 100 Ishize Bageze Mu Rwanda

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

Kacyiru Hari Gusizwa Ibibanza Bizubakwamo Inzu Ndende ‘Koko’

Nduhungirehe Yitabiriye Inama Yiga Ku Bufatanye Bw’Ubuyapani N’Afurika

You Might Also Like

Mu RwandaUbucuruzi MpuzamahangaUbukungu

Rwanda: Abohereza Ikawa Mu Burayi Basabwe Gukurikiza Ibyo Bushaka

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'AmahangaUmutekano

U Rwanda Rwatumye Abaturage Bacu Bongera Gutekana-Min W’Ingabo Za Mozambique

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'AmahangaUmutekano

Abayobozi Bakuru Mu Ngabo Za Mozambique Bari Mu Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaPolitiki

Nyaruguru: Bagiye Gusasa Inzobe Kucyatumye Abana Batsindwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?