RURA yahawe umuyobozi mushya, 2 mu byo Nyirishema yibukirwaho vuba aha

Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Mbere taliki 14, Ukuboza, 2020 yafashe ingamba zitandukanye zo kwirinda COVID-19 harimo n’uko Abanyarwanda bose bagomba kuba bari mu ngo saa tatu z’ijoro(9h00pm). Yakuye ku nshingano umuyobozi wa RURA Lt Col Patrick Nyirishema n’uwa WASAC Bwana Muzora Aimée.

Lt Col Patrick Nyirishema yatangiye kuyobora RURA muri Nyakanga 2014. Iki kigo yayoboraga gishinzwe imirimo imwe n’imwe ifitiye igihugu akamaro harimo ibyerekeye amashanyarazi, itumanaho, ubwikorezi, ingufu, isuku n’isukura n’ibindi.

Asanzwe kandi ari Umujyanama mu kigo mpuzamahanga cy’Itumanaho kitwa International Telecommunication Union (ITU).

Guhera muri Kamena, 2006 kugeza muri Nyakanga, 2013, Nyirishema yari umuyobozi wungirije w’Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe ikoranabuhanga kitwa Rwanda Information Technology Authority nyuma aza gushingwa kuba Umuyobozi wungirije muri RDB ushinzwe ikoranabuhanga mu by’itumanaho.

Mbere ya 2006 yakoze imirimo itandukanye mu Ngabo z’u Rwanda.

 

Ku buyobozi bwe hari ibintu 2 bikomeye byakozwe na RURA biteza impagara:

1.Kongera igiciro cy’ingendo ku bagenzi bari bakiva muri Guma mu Rugo…

Mu Ukwakira, 2020 hashize igihe gito nyuma y’amasaha 48 gusa Inama y’Abaminisitiri yemeje ko imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange zajya zibatwara mu myanya yose (100%), ubuyobozi bwa  RURA bwatangaje urutonde rw’ibiciro by’ingendo .

Abaturage bari bizeye ko ruriho ibiciro bishyize mu gaciro hakurikijwe uko ibihe by’ubukungu ku Banyarwanda bose byari byifashe, ariko baza gutangazwa n’uko byari hejuru cyane.

Bamwe bavuze ko byari hejuru kurusha uko byahoze mbere ya COVID-19.

Barabyinubiye biratinda, ndetse na Sosiyete sivile nyarwanda irabyamagana.

Urugero ni uko igiciro gishya cyari  Frw 6750 kuva Nyabugogo ugana i Kamembe kandi mbere bishyuraga Frw 5200.

 

Nyirishema yagize uko abisobanura:

Mu kiganiro Lt.Col Patrick Nyirishema yahaye RBA muri iyo minsi, yavuze ko ikibazo cyo kwiyongera kw’ibiciro cyavuzweho cyane.’

Yatangaje ko muri ligne z’imodoka 57 zikorera i Kigali, eshanu muri zo ari zo ibiciro byiyongereye.

Ati “Mu Ntara ntaho nzi ibiciro byazamutse, aho byiyongereye kuri biriya navugaga byo mu 2018 twari twarabaze ibilometero bike ugereranyije n’ibihari.”

Yatanze urugero rw’uko umuhanda Kigali-Nyacyonga basanze ufite Km 14.1 kandi mbere barabaraga Km 10. Umuhanda wa Kimironko -Nyabugogo ngo mbere  babaraga Km 12 ariko nyuma basanga ni Km 13.5.

Yavuze ko mu yindi mihanda yose mu gihugu uretse itanu yo muri Kigali, ibiciro byaragabanutse.

RURA yavuze ko  ‘iyo ijya gushyiraho ibiciro ireba impande zombi ku baturage no ku batanga service’ kugira ngo batabura uburyo bwo gutanga iyo service.

 

Igitutu cy’itangazamakuru na Sosiyete Sivile cyagamburuje RURA…

Bidateye kabiri, RURA yaje kwikosora isanga yahemukiye abaturage biba ngombwa ko yisubiraho ishyiraho ibiciro bishyize mu gaciro.

Taliki 21, Ukwakira, 2020 RURA  yacishije itangazo kuri Twitter rivuga ko yashyizeho ibiciro bishya, kandi ko yabikoze igendeye ku byemezo byafatiwe mu nama Minisitiri w’Intebe yagiranye n’inzego zinyuranye

Ubutumwa bwayo bwagiraga: “Urutonde rw’ingendo mu modoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange mu gihugu hose, hamwe n’ibiciro bisimbura ibyahagaritswe bizatangazwa ejo ku wa Kane, tariki ya 22/10/2020 bitangire kubahirizwa ku wa Gatanu, tariki ya 23/10/2020.”

Ufashe ibiciro byari byashyizweho na RURA bigateza rwaserera mu baturage, usanga mbere urugendo rwo mu Ntara -Kigali rwari Frw 25.9 ruvuye kuri 30.8 kuri Km 1, ubu mu biciro bishya urwo rugendo ni Frw 21/Km bivuze ko havuyeho hafi Frw 5 kuri buri kilometer.

Urugendo rwo muri Kigali kuri Km1 ku biciro byateje impagarara rwari Frw 28.9 ruvuye ku Frw 31.9 rwari rwashyizweho ubwo imodoka zatwaraga abantu bacagase, ibiciro bishya byaje bivuga ko urugero rwa Km 1 ni Frw 22 bivuze ko kuri Km 1 havuyeho Frw 7.

 

2.Murandasi ya baringa muri bisi…

 Muri 2015, nibwo abagenzi batega imodoka zitwara abantu muri rusange mu mujyi wa Kigali babwiwe ko inyinshi muri zo zizaba zirimo murandasi.

Ku mafaranga basabwaga kwishyura habaga harimo n’aya murandasi ariko mu by’ukuri ntayo.

Bamwe bavuga ko kuri telefoni zabo babonaga iriho ariko bajya kuyikoresha ntikunde. Hari n’aho itagaragaraga namba…

Abanyamakuru bamaze umwaka basuzuma niba koko iyo Tap&Go na WiFi byo muri bisi zo muri Kigali byarakoze akazi abayobozi babwiye abaturage ko bizabakorera cyangwa byarakoze ukundi.

Bagenze muri bisi zavaga cyangwa zajyaga mu bice byose by’umujyi wa Kigali, buri gihe bageragezaga guhuza telefoni cyangwa mudasobwa zabo na murandasi abaturage babwiwe ko ziri muri ziriya bisi ariko ntibikunde.

Yaba RURA (Rwanda Utilities Regulatory Authority), yaba AC Group, ibi bigo byombi byemereye Taarifa ko buri gihe uko umugenzi yakozaga agakarita ka Tap&Go ku mashini kugira ngo yishyure urugendo, ku mafaranga yakatwaga habaga hariho igiceri cy’icumi (Frw 10) cyo kugura murandasi.

RURA ngo icyo kibazo ntacyo yari izi…

Ubwo ubwanditsi bukuru bw’ikinyamakuru Taarifa(mu Cyongereza) bwahamagaraga ubuyobozi bukuru bwa RURA ngo bugire icyo buvuga kuri iki kibazo, bwabasubije ko butari bukizi.

Lt Col Patrick Nyirishema uyobora RURA ‘yabasubije ko icyo kibazo atari akizi…ko hari amakuru yaba atabifiteho’.

Ati: “Icyo kibazo ntacyo nari nzi. Itsinda ry’abakozi bacu riherutse kuvugana na AC Group mu Cyumweru gishize kugira ngo turebe uko ibintu bihagaze gusa nababwira ko abakozi bacu bakomeje gusuzumana ubwitonzi icyo kibazo cya murandasi muvuga ko itari muri za bisi…”

Nyirishema yabwiye Taarifa ko nta muntu wigeze ahamagara RURA avuga ko yabuze murandasi muri bisi, asaba iki kinyamakuru kureka gutangaza iyo nkuru idafite ishingiro ahubwo kikohereza abantu muri za bisi kureba impamo y’ibivugwa.

 

Bukeye abaturage bitakanye RURA bavuga ko nta murandasi iba muri bisi…

Mu buryo busa n’ubwateguwe, ibiro bishinzwe itumanaho muri RURA bwahamagaje abanyamakuru kugira ngo ‘baze birebere ukuntu murandasi zihura muri bisi’.

Icyagaragaye ni uko abagenzi bahakanye ko nta murandasi basangagamo ndetse hari n’umwe mu bashoferi wabwiye bagenzi bacu bakorera UMUSEKE ko abakozi ba RURA bazindutse mu cya kare bashyiramo iriya murandasi.

Uwo mushoferi yagize ati:  “Ariko uriya mugabo uvuga ko yari irimo buriya yahagarara imbere yanjye akabyemeza? Ni uko nyine ntahagarara imbere ya biriya byuma ngo mbihavugire ariko rwose nkumenyesheje ko ntayo twari dufite. Bazindutse bayishyiramo…”

Yibajije impamvu ‘imvugo ya Perezida Kagame iba ari yo ngiro’ ariko bamwe mu Bayobozi bo bakanyuranya na we, ibyo babwira abaturage ntibibe ari byo bikorwa kandi bimwe baba babyishyuye amafaranga babona biyushye akuya.

Ubuyobozi bushya bwa RURA bufite akazi gakomeye!

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version