Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Gasabo: Yabyaye Abana Batatu Abura Amashereka Abahagije, Arasaba Ubufasha
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Gasabo: Yabyaye Abana Batatu Abura Amashereka Abahagije, Arasaba Ubufasha

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 22 August 2022 7:04 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Immaculée Niyonsaba  aherutse kwibaruka abana batatu. Imibereho ye yari isanzwe itameze neza none uyu mugisha w’abana yibarutse ugiye kumugora. Asaba uwagira ubushobozi n’umutima ukunze, ko yamufasha akabona amata n’ibindi abana bato bakenera.

Asanzwe atuye mu Mudugudu wa Byimana, Akagari ka Agateko, Umurenge wa Jali mu Karere ka Gasabo.

Hashize ukwezi kumwe abibarutse ubwo yajyaga kubyarira mu bitaro bya Muhima.

Amaze kubabyara, intege zamubanye nke biba ngombwa ko yoherezwa ku bitaro bya CHUK ngo yitabweho.

Yahamaze iminsi itanu, agaruye agatege arataha.

Ageze iwe, yakoranye n’umugabo we ngo barebe ko abo bana bakwigira hejuru, ariko kugeza ubu ubushobozi bwababanye bucye kubera ko n’umugabo we nta kazi gahoraho agira.

Ikibazo afite kugeza ubu ni icy’uko atabasha konsa bariya bana ngo  abahaze.

Ibi bibashyira mu byago by’uko bashobora kuzagwingira kuko umwana utonse neza mbere y’imyaka itanu ahura n’iki kibazo.

Yabwiye abandikira ikinyamakuru Ijambo ry’umwana ati: “Imbogamizi ya mbere mfite ntabwo mbonsa ngo bahage amashereka ambana  makeya. Wenda mbonye ubufasha nkabona amata yo kubaha bakomeza gukura. Ariko n’ubundi bufasha nta kibazo abantu bazi uko kurera abana bato biba bimeze. Iyo hakubitiyeho kwishyura inzu rero nta n’akazi umuntu afite biba ibindi.”

Ubuyobozi bw’ibanze buvuga ko bugiye kugerageza ngo harebwe uko uriya mubyeyi yafashwa kubona amata n’igikoma.

Uyu mubyeyi kandi ngo nta mukozi agira kubera ko ibibazo bafite bitabemera kubona icyo bamuhemba.

TAGGED:GasaboJaliUmubyeyiUmugore
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Al Shaabab Yakoresheje Amajerekani Mu Gitero Cyahitanye Abantu 15
Next Article Umurambo Wa José Eduardo dos Santos Wagejejwe Muri Angola
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Ruhango: Bakurikiranyweho Gutega Abantu Bakabaniga

Nduhungirehe Yitabiriye Inama Yiga K’Ubufatanye Bw’Ubuyapani N’Afurika

Uburundi Bugiye Gukoresha Amafaranga Y’Ubushinwa Mu Gutumiza Ibintu Hanze

Afrobasket: Amakipe Y’U Rwanda Yatashye Amara Masa

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

DRC: Uwahoze Ari Minisitiri W’Ubutabera Yasabiwe Gukora Imirimo Nsimburagifungo

You Might Also Like

Mu RwandaPolitiki

Perezida Kagame Yafashe Mu Mugongo Abo Mu Muryango Wa Dr.Kirabo Washyinguwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitiki

Mu Mashuri Abanza Abakobwa Batsinze Kurusha Abahungu-NESA

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IbidukikijeMu Rwanda

REMA Yatangaje Igihe Cyo Gusuzumisha Ibyuka Byo Mu Binyabiziga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ibiza KamereMu RwandaUmutekano

Inkuba Zishe Bane Muri Batanu Bishwe N’Ibiza-MINEMA

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?