Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Gasabo: Yafatanywe $3,000 Y’Amiganano
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Gasabo: Yafatanywe $3,000 Y’Amiganano

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 12 November 2022 6:51 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Abafite imishinga myiza barabihemberwa
SHARE

Umugore w’imyaka 55 y’amavuko aherutse gufatirwa mu cyuho yagiye kuvunjisha $3,000 y’amiganano ngo bamuhe amafaranga y’u Rwanda mazima. Ariya madolari uyavunje utabaje gushishoza waha uyavungisha byibura Frw 3,135,000.

Umwe mu bakozi bakora mu iduka rivunja amafaranga utatangajwe amazina niwe wariye akara Polisi iraza iramufata.

Ibi byemezwa n’umuvugizi wayo mu Mujyi wa Kigali witwa Chief Inspector of Police (CIP), Sylvestre Twajamahoro.

Ifatwa ry’uyu muntu ryabaye ku manywa y’ihangu saa yine n’igice.

CIP Twajamahoro ati: “Ahagana saa yine n’igice z’amanywa, twahawe amakuru ko hari umuntu ushaka kuvunjisha amadorali y’Amerika y’amiganano 2,000 ngo bayamuvunjire mu mafaranga y’u Rwanda. Hahise hatangira ibikorwa byo kumufata, bamusatse bamusangana andi madorali 1,000 nayo y’amiganano yari asigaranye ahita atabwa muri yombi.”

CIP Sylvestre Twajamahoro, Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali

Uwafashwe yavuze ko yayahawe n’abandi bantu abafashe kuvunjisha ariya makorano.

Birumvikana ko hari igihembo bari bamwijeje.

Polisi ishima abatanze amakuru kugira ngo uriya mugore afatwe.

Si muri Gasabo gusa ibyo gukora no kuvunjisha amadolari y’amahimbano bivuzwe kuko no mu Karere ka Muhanga biherutse kuhavugwa.

Taliki 21, Werurwe, 2022 hari umugabo wafatiwe mu Karere ka Muhanga ajyanye muri Unguka Banki amadolari y’Amerika($) 2000 bivugwa ko yari amakorano.

Yafatiwe mu Kagari ka Ruli kari mu Murenge wa Shyogwe mu Karere ka Muhanga.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo Superintendent of Police( SP) Theobald Kanamugire avuga kugira ngo abapolisi bafate uriya mugabo byaturutse ku makuru bahawe n’umwe   mu bakozi ba UNGUKA Banki wamuteye imboni.

Yitegereje ariya madolari ntiyashira amakenga.

SP Kanamugire ati: “Umukozi wa Banki yahamagaye Polisi avuga ko hari umuntu uje kuvunjisha amadolari 2,000 y’amanyamerika ngo bamuhe amanyarwanda. Hanyuma bayashyize mu kamashini kagenzura amafaranga basanga ari amiganano. Polisi ikimara kumva ayo makuru yahise ijya kuri iyo Banki koko basanga amakuru niyo niko guhita ifata uwo muntu arafungwa.”

Umukozi wa UNGUKA Banki watanze ariya makuru yashimiwe kuba yayatanze.

Muri Nzeri, 2021, Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Rubavu yafashe abantu barindwi ibasangana ibikoresho ivuga ko bakoreshaga bakora amadolari.

Muri byo harimo ipamba, amavuta, urwembe n’amavuta yo mu musatsi bita Shampoo. Bafatiwe mu Karere ka Rubavu, Umurenge wa Gisenyi, mu Kagari ka Nengo, Umudugudu wa Irakiza.

Hagati aho hari n’abandi bafashwe bakurikiranyweho ubwambuzi bushukana babeshya ko bafite amahembe y’inzovu.

Amakuru yatanzwe na Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’i Burengerazuba  icyo gihe yavugaga ko bariya bantu bafatiwe muri imwe mu nzu zicumbikira abagenzi mu Mujyi wa Gisenyi.

Ifatwa ryabo ryaturutse ku  makuru yatanzwe n’abaturage.

Uwari umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’ i Burengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Twizere Karekezi  yagize ati: “Hari abaturage bari bafite amakuru kuri  bariya bantu hari umuntu bashaka guhura bakagura amahembe y’inzovu abandi nabo bakabaha amadorali y’amahimbano ariko impande zombi ntabwo zari zizi ko zirimo gushukana.”

Polisi yabanje gufata abari bafite amadorali y’amahimbano, nabo batanga amakuru y’abo bari bagiye kugura amahembe y’inzovu nabo barafatwa.

Ingingo ya 269 y’itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ivuga ko umuntu wese, ku bw’uburiganya wigana, uhindura amafaranga y’ibiceri cyangwa inoti akoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, ibyakwitiranywa nayo, impapuro zifite agaciro k’amafaranga y’igihugu zashyizweho umukono n’inzego zibifitiye ububasha, ziriho tembure yayo cyangwa ikirango cyayo, cyangwa izindi mpapuro zikoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, uzana cyangwa ukwiza mu Rwanda izo mpapuro n’izo noti azi ko ziganywe cyangwa ko zahinduwe, aba akoze icyaha gihanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7).

 

TAGGED:AmadolarifeaturedGasaboPolisiRubavu
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article João Lourenço Yaganiriye Na Kagame Iby’Umutekano Wo Mu Karere
Next Article Ibiro Bya Twitter Muri Afurika Byafunzwe
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Uganda: Batangiye Kwitegura Guhangana Na Ebola

Kagame Yayoboye Inama Y’Abaminisitiri Yibanze Ku Biciro By’Amashanyarazi

Inteko Y’U Rwanda Yikomye Iy’Ubumwe Bw’Uburayi

Ubwumvikane Bwa Amerika N’Ubushinwa Ku Ikoreshwa Rya TikTok

Minisitiri W’Intebe W’Ubufaransa Mushya Azanye Amatwara Adasanzwe

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Ibyahoze Ari Ibiryabarezi Binagurwamo Ibikoresho By’Ingirakamaro

Congo Yarenze Umurongo Utukura Ubwo Yavugaga Ko Dukora Jenoside- Amb.Urujeni

Hari Icyo RSSB Isaba Abashaka Kuzahabwa RAMA

Akamaro K’Amashanyarazi Akomoka Ku Mirasire Y’Izuba Ni Ntagereranywa

Ikipe y’Igihugu Y’Ingimbi Ya Volleyball Yitabiriye Igikombe Cya Afurika

You Might Also Like

Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Inteko Iratangaza Icyemezo Ku Byo Iy’Uburayi Iherutse Kuvuga Ku Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Muntoye Nagarurira Kenya Icyubahiro Yahoranye Kubwa Kibaki- Gachagua

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbutabera

Ruhango: Abasaza Babiri Bagiye Kwiba Umwe Arahagwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Umuco Nyarwanda Wamurikiwe Muri Koreya Y’Epfo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?