Perezida Kagame Yakiriye Umushoramari Howard G. Buffett

Perezida Paul Kagame yakiriye umushoramari wo muri Leta zunze Ubumwe za Amerika Howard Graham Buffett muri Village Urugwiro, bagirana ibiganiro byibanze ku ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga isanzwe hagati ya Howard G. Buffett Foundation na Guverinoma y’u Rwanda.

Buffet afite ibikorwa bitandukanye mu Rwanda birimo umushinga wo kuhira wubatswe mu Murenge wa Nasho mu Karere ka Kirehe, uzwi nka Nasho Irrigation Scheme.

Watashywe na Perezida Kagame na Buffet ku wa 11 Werurwe 2020.

Ni umushinga wakozwe mu bufatanye bwa Guverinoma y’u Rwanda na Howard G. Buffet Foundation, ugamije guteza imbere ubuhinzi by’umwihariko mu kuzamura umusaruro w’abahinzi baciriritse.

- Advertisement -

Uwo mushinga wa Nasho ukora guhera mu gihembwe cy’ihinga 2017A, ugizwe n’ibyuma 63 byuhira ku butaka bufite ubuso bwa hegitari 1,173 bw’abahinzi 2,099 baciriritse.

Ni umushinga ufite agaciro ka miliyoni $54, ugamije gufasha abahinzi guhinga igihe cyose badategereje imvura, bakifashisha inyongeramusaruro n’amazi ahagije mu butaka bityo bakabona umusaruro mwinshi kandi mwiza.

Kubera uburyo bushya bwo guhinga, umusaruro w’ubuhinzi mu gihembwe cya 2020A i Nasho, ibigori byeze hagati ya toni  5.5 na toni 10 kuri hegitari, ibishyimbo biba toni 1.5 kuri hegitari naho soya yera toni 1.3 kuri hegitari.

Uwo mushinga wifashisha imbaraga zikomoka ku mirasire y’izuba mu gusunika amazi zingana na megawatt 3.3.

Muri uwo mushinga kandi harimo no gutuza abaturage 144 mu mudugudu w’inzu 36, zubatswe mu buryo bw’inzu enye ziri mu nyubako imwe.

Hari kandi imihanda ya kilometero 24 yavuguruwe n’imishya yahanzwe ya kilometero 10, yifashishwa mu kuhira no korohereza abaturage kugeza umusaruro wabo ku masoko.

Abagenerwabikorwa b’uyu mushinga wo kuhira bibumbiye muri koperative yiswe Nasho Irrigation Cooperative (NAICO); ari nayo ikoresha ndetse ikabungabunga biriya bikorwaremezo.

Bibarwa ko ishoramari rya Buffet mu Rwanda rimaze kugera muri miliyoni zisaga $250 guhera mu mwaka wa 2000. Ni igice kinini cya miliyoni zigera muri $650 amaze gushora hirya no hino muri Afurika, cyane cyane mu bikorwa bijyana no guteza imbere abahinzi baciriritse.

Mu mwaka wa 2017 kandi Howard G. Buffett Foundation yemeye gutanga miliyoni $125 zo kubaka mu Rwanda Ishuri mpuzamahanga ry’ubuhinzi (Rwanda Institute for Conservation Agriculture, RICA), rikorera i Nyamata mu Karere ka Bugesera.

Guverinoma y’u Rwanda yemeye gutanga ubutaka ryubatsweho n’ubundi bufasha bugamije gutuma hakorwa ishuri ry’ubuhinzi ryo ku rwego mpuzamahanga.

Uretse ibyo, mu 2015 Howard G. Buffett Foundation yatanze inkunga ya miliyoni $47.5 zo gutangiza gahunda yiswe College of Agricultural Sciences and Natural Resources Undergraduate Scholarship Program (CUSP), itera inkunga abanyeshuri 200 b’Abanyarwanda ngo babashe kwiga ibijyanye n’ubuhinzi butangiza ibidukikije muri University of Nebraska-Lincoln (UNL).

Binyuze muri iyo gahunda, abanyeshuri barangije basabwa kugaruka gukorera mu Rwanda nibura imyaka itanu nyuma yo kurangiza amasomo, mu bijyanye n’ubuhinzi. Benshi muri abo ni nabo bakora muri RICA.

Perezida Kagame na Howard Buffet bataha umushinga wa Nasho muri Werurwe 2020
Uyu mushinga wuhira ku buso bwa hegitari 1173
Uyu mushinga wuhira ku buso bwa hegitari zisaga 1100
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version