Gatabazi JMV Yagizwe Minisitiri, Intara Zihabwa Ba Guverineri Bashya

Perezida Paul Kagame yakoze impinduka mu bayobozi bakuru batandukanye, aho Gatabazi Jean Marie Vianney wari usanzwe ari Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru yagizwe Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, asimbuye Prof Shyaka Anastase wakuweho.

Mu mpinduka zatangajwe mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere, Minisiteri y’Ubucuruzi n’inganda yahawe Beata Habyarimana nka Minisitiri, asimbuye Soraya Hakuziyaremye wagizwe Guverineri wungirije wa Banki Nkuru y’u Rwanda.

Uyu mwanya muri BNR wahozemo Dr Nsanzabaganwa Monique uheruka gutorerwa kuba Umuyobozi wungirije wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.

Hashyizweho ba Guverineri b’Intara

- Kwmamaza -

Intara y’Amajyaruguru yahawe Dancilla Nyirarugero, Intara y’Amajyepfo ikomeza kuyoborwa na Kayitesi Alice.

Gasana Emmanuel wigeze kuyobora Polisi y’u Rwanda ndetse akaba Guverineri w’Intara y’Amajyepfo yagizwe Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba asimbuye Mufulukye Fred wari umazeho igihe.

Habitegeko François wari umaze imyaka 10 ari Meya w’Akarere ka Nyaruguru yazamuwe mu ntera agirwa Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, asimbuye Munyantwari Alphonse.

Mu itangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente, hagaragajwe ko Yankurije Odette usanzwe ari Umuvunyi Mukuru wungirije ushinzwe gukumira no kurwanya akarengane yongerewe manda, kimwe n’abakomiseri muri Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa muntu barimo Jean Marie Vianney Makombe, Marie Sylvie Kawera na Aurelie Gahongayire.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version