Ingendo Zihuza Umujyi Wa Kigali N’Uturere Zafunguwe, Kugera Mu Rugo Ni Saa Tatu

Inama y’abaminisitiri yakomoreye ingendo zihuza Umujyi wa Kigali n’utundi turere uvanyemo utwa Bugesera, Nyanza na Gisagara, nyuma y’igihe zitemewe mu kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.

Ibindi byemezo byafashwe n’inama yateranye kuri uyu wa Mbere ni uko amasaha y’ingendo yongerewe, avanwa hagati ya saa kumi za mu gitondo na saa mbili z’ijoro, ashyirwa hagati ya saa kumi za mu gitongo na saa tatu z’ijoro.

Nyuma y’uko uturere twa Bugesera, Nyanza na Gisagara two ingendo zijya cyangwa zivayo zikomeje gufungwa kubera kugaragaramo ubwandu bwinshi, hemejwe ko “amabwiriza yihariye azakurikizwa muri utwo turere uko ari dutatu azatangwa na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu.”

Ibikorwa byose byemerewe gukomeza bizajya bifunga saa mbili z’ijoro, mu gihe ubundi byafungaga saa kumi n’ebyiri nubwo kugera mu rugo mu rugo byari saa mbili z’ijoro.

- Kwmamaza -

Ibindi bikorwa byafunguwe

Inama zikorwa imbonankubone zemewe, ariko umubare w’abitabira inama ntugomba kurenga 30% by’ubushobozi bwo kwakira abantu bw’aho bateraniye. Abitabiriye inama bazajya basabwa kwipimisha COVID-19 igihe barenze 20.

Muri aya mavugurura kandi gutaha ubukwe byemewe, ariko hagenwa ko ababwitabiriye batagomba kurenga 20. Ibirori byo kwiyakira byo birabujijwe.

Inama iheruka yabaye ku wa 19 Gashyantare. Icyo gihe abari bamaze kwandura COVID-19 bari 17.929 mu gihe abari bamaze gupfa bari 245. Ubu abanduye bageze kuri 20.302 naho abapfuye ni 282, bivuze ko hagati aho handuye abantu 2373, hapfa 37.

Koroshya ingamba bikozwe mu gihe gahunda y’ikingira rya COVID-19 ikomeje mu bafite ibyago byinshi byo kwandura cyangwa kuzahazwa na yo. Magingo aya hamaze gukingirwa abantu 314.015.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version