Gatsibo: Babwiye PM Nsengiyumva Ibyiza Byo Gutura Ku Mudugudu

Umukecuru yamubwiye ibyiza yaisanze ku Mudugudu.

Minisitiri w’Intebe Dr. Justin Nsengiyumva mu ruzinduko yari amazemo iminsi ibiri mu Burasirazuba ntiyasuye imirima n’ibiraro by’amatungo gusa ahubwo yasuye n’abaturage, bamubwira akamaro ibyo byose byabagiriye ku Mudugudu aho batuye.

Umwe mu bakecuru batuye mu Mudugudu w’ikitegererezo wa Rwabiharamba, mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare yamubwiye ko ubu atuje, atekanye, anywa amata kandi yumva ko azasazira ahasukuye.

Uyu Mudugudu uri mu Murenge wa Karangazi umwe mu Mirenge minini cyane mu Rwanda.

Ati: “Aho nari ntuye mbere nari meze nabi pe, nta mazi yahabaga, nta bavandimwe tuganira, mba mu ishyamba mu ijoro umugizi wa nabi akaba yaza akampotora”.

Umudugudu aturanyemo n’abandi ugizwe n’inzu 120 zifite ibyangombwa bikenerwa n’umuntu ngo abe mu nzu nziza.

Abatuye uyu Mudugudu kandi bamenye ko inzu batuyemo ari izabo, ko atari iza Leta nk’uko hari bamwe mu mizo ya mbere babyibwiraga.

Umudugudu w’ikitegererezo wa Rwabiharamba, mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare

Bumvaga ko inzu ari iza Leta bityo ko mu gihe hari icyo imwe muri zo yangiritseho ari yo-ni ukuvuga ba Gitifu- igomba kuza kugisana.

Uko iminsi itambuka, abenshi bahinduye iyo myumvire, ubu bita kuri izo nzu nk’umutungo wabo bwite.

Wa mukecuru yakomeje ati: “Ubu mfite amahoro, nateye imbere, mfite na televiziyo, ndeba amakuru na Perezida wacu Paul Kagame n’abayobozi b’igihugu. Mbese ndanezerewe”.

Mbere yo kuganiriza abatuye uyu Mudugudu, Minisitiri w’Intebe Dr. Justin Nsengiyumva yabanje kwerekwa aho umushinga Gabiro Agribusiness Hub w’ubuhinzi bwa kijyambere buhinze ku buso bunini ugeze.

Ni icyanya cyuhirwa kinini cyane kiri ku buso bwa hegitari 16,000.

Ni ahantu hagari cyane hitezweho kuzaba ikigega kigaburira u Rwanda mu myaka iri imbere.

Kugeza ubu abantu 6,000 nibo bahafite akazi gahoraho cyangwa ka banyakabyizi kabafasha gutunga imiryango yabo.

Amazi yo kuhiza imyaka iteye kuri ubwo buso akogotwa mu ruzi rw’Akagera kava mu Rwanda kakagenda kakazagera muri Tanzania.

Uru ruzi kandi nirwo rwitiriwe Pariki iri mu Burasirazuba bw’u Rwanda yitwa Akagera National Park kuko ruyicamo rwagati rugakomereza iyo za Tanzania.

Pariki y’Akagera

Kugira ngo amazi yarwo akoreshwe mu kuhira, byabaye ngombwa ko abanza gutunganyirizwa mu ruganda ruyakogota rukayayungurura neza mbere yo gushyirwa mu kidendezi kigari cyane kiri hafi aho.

Muri icyo kidendezi kinini bihagije niho hashamikiraho undi muyoboro w’amazi(canal) muremure cyane ugenda ukikiye ya mirima twavuze haruguru ku ntera ifite ibilometero birenga 20.

Iki kidendezi nicyo kivanwamo amazi akoreshwa mu kuhira imirima iri kuri hegitari 16,000.

Aho rero niho abahanga bashamikiye amatiyo amanura amazi ayamishagira mu mirima.

Umuyobozi wa Gabiro Agribusiness Hub, Ngarambe Aloys, avuga ko ishoramari ry’uwo mushinga rigeze ku gipimo gishimishije kandi ryitezweho kuzamura iterambere ry’u Rwanda.

Avuga ko hari abashoramari benshi bamaze kuhashora kandi bagikomeje kuhayoboka.

Ati: “Ubu hari abashoramari bandi barindwi baje kugura ubutaka bwo guhinga kandi baratangiye. Babiri muri bo bamaze gushyiramo ibikorwa remezo byo kuhira, abandi bari mu nzira zo kubishyiramo. Kugeza ubu umushinga umeze neza kandi urabona ko uzagirira igihugu akamaro”.

Hari umwe muri bo wabwiye itangazamakuru ati: “Tuhafite hegitari 500 duhinga mu byiciro binyuranye. Ubu duhinga 170 zose hamwe, buri cyumweru duhinga zirindwi muri zo kugira ngo tuzabashe kugurisha tutagiriye rimwe umusaruro kuko kuwubonera isoko bishobora kugorana”.

Abashoramari bishimira ibikorwa bahafite n’akamaro bizagirira u Rwanda.

Muri Gabiro Agribusiness Hub hakorerwa n’ubworozi bwa kijyambere bw’ inka zitanga umukamo uri hagati ya litilo 250 na 300 ku munsi.

Hasigaye 10% ngo ubuso bwose bw’iki cyanya buba butunganyijwe burimo ibikorwaremezo kuko ubu byamaze gushyirwa kuri 90%.

Ingengo y’imari ya Miliyari Frw 100 niyo yashowemo.

Uruzinduko Dr. Justin Nsengiyumva yakoreraga mu Burasirazuba yarutangiye kuri uyu wa Gatanu tariki 08, Kanama, 2025.

Gabiro Agri-business hub ikorwa k’ubufatanye ba Leta y’u Rwanda n’ikigo cyo muri Israel kizobereye mu byo kuhira kitwa Netafim.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version