Abagenzuzi bo mu Karere ka Gatsibo bamaze guhabwa inshingano n’Akarere zo kugenzura neza iby’imboga zatanzwe mu mashuri 10 n’ikigo AIRIF Group Ltd ntizishyurwe bityo Karire Honette n’abandi bayoborana iki kigo bakishyurwa.
Ku Cyumweru, Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, yabwiye ubwanditsi bwa Taarifa ko ikibazo cy’uwatanze izo mboga kizakemurwa igenzurwa riri gukorwa nirirangira.
Umuyobozi wungirije ushinzwe imicungire y’ikigo AIRIF, Karire Honette, yari aherutse kugaragaza ko atishimiye uburyo ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo buri gukemuramo iki kibazo.
Icyo gihe yabwiye Taarifa Rwanda ko ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo bumurangarana nkana, ntibumwishyurize ibigo 10 byamwambuye agera kuri Miliyoni Frw 10.
Muri iyo nkuru, hagaragaragamo amasezerano hagati y’ikigo cye n’ibigo bakoranye, akerekana amafaranga yishyuwe n’andi bamusigayemo.
Karire Honette yari yarakoze uwo mushinga mu rwego rwo gufasha amashuri kurwanya imirire mibi ku ishuri no gutuma imirire myiza izamura imyigire.
Mu kugira icyo avuga kuri iyi nkuru, mu ibaruwa ye, Mayor Gasana yagize ati: “Iki kibazo kiri gukurikiranwa neza n’ubuyobozi bw’Akarere, kandi turateganya ko mu gihe kingana n’icyumweru tuzaba tumaze kubona uko tumusubiza nyuma yo kurangiza igenzura.”
Mayor Gasana yavuze ko Karire yagiranye amasezerano n’amwe mu mashuri, akuzuza bimwe mu byari bikubiye muri ayo masezerano ariko ntarangize ibindi.
Ati: “Uyu mugore yagiranye amasezerano n’amwe mu mashuri. Yubahirije bimwe mu byari biteganyijwe muri ayo masezerano, ariko hari ibindi atigeze asohoza.”
Yakomeje ati: “Ubu ari gusaba kwishyurwa ibikorwa byose byari bikubiye mu masezerano, harimo n’ibyo atigeze akora, kandi ibyo ntibyakwishyurwa hatabanje gukorwa igenzura.”
Gasana yavuze ko Akarere kashyizeho itsinda ry’abagenzuzi kugira ngo rigereranye amasezerano, risuzume ibyakozwe n’ibitakozwe, ndetse hamenyekane ibikwiriye kwishyurwa n’ibitakwishyurwa.
Yagize ati: “Akarere kashyizeho itsinda rishinzwe igenzura kugira ngo rihuze amasezerano, risuzume ibyatanzwe n’ibitatanzwe, hanyuma hamenyekane ibikwiriye kwishyurwa n’ibitakwishyurwa.”
Gasana yavuze ko kuba abagenzuzi bari guperereza kuri iki kibazo bizafasha kugira ngo ukuri kumenyekane kandi impande zombi zibone ubutabera.
Gusa anongeraho ko Karire “asa n’ushaka ko ikibazo gikemurwa huti hutii, nyamara ngo ibyo nikwiye mbere y’uko igenzura rirangira.”
Karire we yabwiye ubwanditsi bwa Taarifa Rwanda bukora inkuru zicukumbuye ko amaze imyaka ibiri asaba kwishyurwa amafaranga aberewemo amaso akaba yaraheze mu kirere.
Yavuze ko abakozi bakoraga muri uwo mushinga bakeneye guhembwa, kandi ikibabaje kikaba ari uko imirima yahindutse amatongo, abana bakaba batakibona imboga ngo barye neza.
Karire yagize ati: “Amafaranga tutarishyurwa amaze kugera kuri hafi miliyoni Frw 10.”
Mu gihe ubuyobozi bw’Akarere buvuga ko iki kibazo kiri gukemurwa binyuze mu igenzura, Karire n’abo bakorana babujijwe kujya mu mashuri 10 bakoreragamo uturima tw’imboga.
Yavuze ko mu mashuri amwe muri yo, uturima tw’imboga twamaze kwangirika kubera ko nta muntu ukibwitaho.
Mu yandi mashuri aho utu turima tugikoreshwa, imboga zirasarurwa mu gihe we n’abo bakorana batabirimo bahombejwe no kutishyurwa nk’uko abivuga.

