Lithuania Mu Bwoba Bwo Guterwa N’Uburusiya

Umwanditsi wa Taarifa
4 Min Read
Mindaugas Sinkevičius

Minisitiri w’Intebe wa Lithuania, Mindaugas Sinkevičius yatangaje ko igihugu cye cyiteguye guhangana n’Uburusiya igihe buzaba bugiteye.

Mu kiganiro yahaye BBC, Sinkevičius yavuze ko Abanya-Lithuania baramanye igihe impungenge z’umutekano w’igihugu cyabo kubera ibikorwa by’u Burusiya, birimo indege zitagira abapilote zinjira mu kirere cy’iki gihugu nta nteguza.

Yanavuze ko igihugu cye gifite gahunda zinyuranye zo guhangana n’ibitero bya Moscow ari nayo mpamvu kiri kwimura abasaza, abana, n’abaturage bigaragara ko batuye ahabashyira mu kaga, bakajyanwa ahantu hatekanye.

Ibi kandi ngo byatumye ubuyoobozi bwa Lithuania bwitegura kuzahangana n’umwanzi igihe nikigera.

Minisitiri w’Intebe w’iki gihugu ati: “Tuzarwana, tuzahangana nabo”

Lithuania ni umunyamuryango wa NATO kandi ihana imbibi na Kaliningrad, agace k’u Burusiya kari hagati ya Lithuania na Poland.

Ibi bituma igihugu kiba hafi y’ahantu hashobora kuba intandaro y’impungenge z’umutekano mu karere.

Ibi byongeye kugarukwaho nyuma y’uko ku wa 15 Nzeri(9) 2026 indege z’intambara za NATO zirashe drone yari yinjiye mu kirere cya Lithuania.

Abategetsi bavuze ko iyo drone yari yinjiyeyo ivuye muri Belarus, igihugu gifitanye umubano ukomeye n’u Burusiya.

Perezida wa Lithuania, Gitanas Nausėda, yavuze ko iyo drone yari mu bwoko bwa Gerbera bukoreshwa n’u Burusiya, ariko ko bishoboka ko yari igenewe Ukraine ikayoba kubera uburyo bw’intambara bwifashisha ’ikoranabuhanga’ nkuko Euro News yabyanditse .

Lithuania, Latvia na Estonia byinjiye muri NATO mu 2004, bityo bikaba biri mu bihugu birengerwa n’amasezerano y’uyu muryango w’Abanyaburayi na Amerika wo gutabarana, amasezerano abigenga akaba ateganya ko igitero ku munyamuryango umwe gifatwa nk’igitero ku banyamuryango bose.

Uburusiya bupfa iki na Lithuania?

Uburusiya na Lithuania ntibavuga rumwe cyane cyane kubera  umutekano, Ukraine, NATO n’Akarere ka Baltic.

Nubwo kugeza ubu nta ntambara yeruye iravuka hagati y’ibi bihugu byose byakoze muri Leta ziyunze z’Abasoviyete( zasenyutse mu mwaka wa 1991), umwuka wayo uratutumba.

Impamvu z’ingenzi ni uko Lithuania iri muri NATO kuva mu 2004.

Uburusiya bubona kwaguka kwa NATO kugera ku mipaka yabwo nk’ikibazo cy’umutekano.

Ibi kandi baranumvikana kuko Lithuania nayo ivuga ko kuba muri NATO ari uburyo bwo kwirinda Uburusiya.

Intambara yo muri Ukraine ni yo yongereye cyane amakimbirane.

Lithuania ishyigikira Ukraine kandi igashyigikira ibihano byafatiwe Uburusiya, mu gihe Moscow ibona ko ibihugu bya Baltic biri mu bihugu by’Uburengerazuba biyirwanya.

Hagati aho hari intara yitwa Kaliningrad nayo iri mu bizamura ikibazo hagati y’ibihugu byombi.

Kaliningrad ni agace k’Uburusiya kari hagati ya Lithuania na Poland, kadahuzwa n’Uburusiya busanzwe.

Uburusiya bufite ibikorwa bya gisirikare bikomeye muri ako gace, harimo ubushobozi bwo gukoresha intwaro za misile n’ibikoresho bishobora gukoresha ikoranabuhanga mu ntambara, ibyo bita ‘electronic warfare.’

Lithuania ihangayikishijwe n’uko ako gace gakoreshwa mu gushyira igitutu ku bihugu bya NATO.

Ibibazo by’indege zisanzwe n’indege zitagira abapilote (drones) nazo zirekana ko hari ubushotoranyi hagati y’ibi bihugu.

Ihuriro rya NATO rikunze kohereza indege kurinda ikirere cya Lithuania kubera indege z’Uburusiya zerekeza cyangwa ziva Kaliningrad zidakurikije rimwe na rimwe ibisabwa.

Muri Nzeri(9) 2026, ikibazo cyarushijeho gukomera ubwo indege y’intambara y’Ubutaliyani iri mu butumwa bwa NATO yarashe drone yinjiye mu kirere cya Lithuania, bivugwa ko yari drone ikomoka ku Burusiya kandi yari itwaye ibisasu.

Muri make, ikibazo ntabwo ari umupaka gusa. Ni amakimbirane yagutse hagati y’Uburusiya n’umuryango wa NATO, aho Lithuania iri ku murongo w’imbere kubera ko ihana imbibi n’Uburusiya (Kaliningrad) ndetse na Belarus, umufasha ukomeye w’Uburusiya.

Share This Article
Leave a Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *