Gatsibo: Bishe Icyemezo Cya Cabinet, Abanyeshuri Bataha ‘Badapimwe COVID’

Nyuma y’inkuru yavuzwe mu Murenge wa Kiramuruzi ko hari abanyeshuri bo mu rwunge rw’amashuri rwa Gakoni Adventist College ruri i Kiramuruzi, bigaragambije bakangiza ibyo Minisiteri y’uburezi yise ibikorwa remezo, hafashwe umwanzuro wo gufunga iri shuri. Amakuru Taarifa ifite ni uko abanyeshuri burijwe za bus bataha iwabo  badapimwe COVID-19 kandi binyuranyije n’imwe mu ngamba zemejwe na ‘cabinet’

Imodoka zo mu bwoko bwa Coaster nizo zaje kubafata zibacyura mu masaha y’umugoroba  mu Ntangiriro z’iki Cyumweru.

Inama y’Abaminisitiri yategetse ko abanyeshuri biga mu Ntara bakomeza amasomo

- Advertisement -

Kuri uyu wa Gatatu nibwo Minisiteri y’uburezi yatangaje ko ishuri rya Gakoni Adventist College rifunzwe kubera ‘imyitwarire mibi y’abanyeshuri irimo kwangiza ibikorwa remezo no kubangamira ubuyobozi bw’ishuri na Polisi’ yari yaje guhosha iriya myigaragambyo.

Minisiteri y’uburezi ivuga ko iriya myitwarire  yakozwe n’abanyeshuri tariki 07, Gashyantare, 2021 idahwitse

Ubu ikigo kirafunze, abana bose barenga 300 baratashye.

Ikigo cya Gakoni Adventist College cyafunzwe na Minisiteri y’uburezi

Umwe mu baturage baturiye kiriya kigo avuga ko atigeze abona abakozi ba RBC cyangwa abandi baganga baza gupima abanyeshuri mbere y’uko burizwa imodoka bagacyurwa iwabo.

Ati: “ Iyo urebye ukuntu hari akavuyo, abantu badatuje muri bo kandi ukareba ubukana ibintu byari bifite nsanga batirigeze bapima bariya bana icyorezo cya COVID-19.”

Hari undi mugabo watubwiye ko yiboneye imodoka zishyiramo abanyeshuri mu masaha y’umugoroba zirabacyura.

Umwe mu myanzuro y’Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri iheruka uvuga ko amashuri yo mu Ntara z’u Rwanda ‘agomba gukomeza gukora hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda COVID-19.’

Minisitiri w’uburezi Dr Valentine Uwamariya yigeze gusobanurira imwe muri radio zo mu Rwanda ko abanyeshuri biga mu Ntara bagomba kugumayo,  bakiga kugira ngo badataha bakaba bakwanduza cyangwa bakandura COVID-19 bageze iwabo.

Kubera ko amakuru dufite avuga ko abanyeshuri bo muri Gakoni Adventist College bacyuwe iwabo badapimwe, hari impungenge z’uko bashobora kugera iwabo bakandura cyangwa bakanduza kiriya cyorezo.

Taarifa yahamagaye ubuyobozi bw’ikigo cya Gakoni Adventist College ngo agire icyo adutangariza ariko ntiyafata telefoni.

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Bwana Richard Gasana nawe ntiyafashe telefoni ye kugira ngo agire icyo atangaza kuri iki kintu kireba ubuzima bw’abaturage muri rusange.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version