Ingengabihe Y’Amarushanwa Ya Miss Rwanda 2021

Rwanda Inspiration Back Up itegura irushanwa rya Miss Rwanda  yatangaje amatariki ajyanye n’igikorwa cy’amajonjora mu irushanwa rya Miss Rwanda 2020,  n’uburyo iri rushanwa rizakurikiranwa.

Nk’uko byatangajwe mbere,  iri rushanwa rizaba hakoreshejwe uburyo bw’ikoranabuhanga, buri mukobwa akazajya  yifata Video ubundi akayohereza.

Mu kiganiro twagiranye na Nimwiza Meghan uvugira abategura iri rushwana  yavuze ko hamaze kwiyandikisha abakobwa barenga 400.

Abo bakobwa bose bahawe urutonde rw’ibibazo bagomba gusubiza bakifata amashusho ubundi bakohereza ziriya video.

- Advertisement -

Amajonjora y’ibanze biteganyijwe ko azatangira taliki ya 13 arangire kuri 19 Gashyantare 2021.

Taliki ya 20 Gashyantare, 2021 nibwo hazatangazwa amazina y’abakobwa babashije gukomeza.

 Iki gikorwa kizanyura imbonankubone kuri Televiziyo Rwanda.

Abakobwa bazaba bakomeje bazahita bajya kuri Hotel iberamo umwiherero ya La Parisse i Nyamata  mu Bugesera.

Meghan avuga ko buri mukobwa mbere yo kuza aho azabanza agapimwa icyorezo cya Covid-19 kugira ngo hatazagira uzana iyo ndwara akaba yakwanduza bagenzi be.

Taliki ya 3 Werurwe hazabaho ‘Pre-Selection’ hatorwe abakobwa bazagera mu cyiciro cya nyuma.

Abo bazagera mu cyiciro cya nyuma bazatangira umwiherero wihariye bahabwe inyigisho zitandukanye, itorwa rya Miss Rwanda nyirizina rikazaba tariki taliki  20 Werurwe, 2021.

Iki gikora kizanyura kuri Televiziyo Rwanda hamwe n’urubuga rwa You Tube rwa Miss Rwanda.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version