Gatsibo: Bumva Akamaro K’Igi Ku Mwana Buri Munsi Ariko Ngo Birahenze

Mutuyimana Anastasie ni umugore ufite abana bane utuye mu Kagari ka Simbwa mu Murenge wa Kabarore mu Karere ka Gatsibo. Avuga ko gahunda ya Leta yo guha umwana igi buri munsi ari nziza ariko ko kuribona buri munsi bihenze.

Kimwe na bagenzi be, uyu mubyeyi avuga ko azi neza akamaro k’igi.

Avuga ko akamaro karyo yakabwiwe n’abajyanama b’ubuzima  kandi ko ashima akazi keza bakora ko kubahugura kuri byinshi bijyanye n’ubuzima.

Akagari ka Simbwa mu Murenge wa Kabarore muri Gatsibo

Mutuyimana avuga ko abafite amahirwe yo guhaza abana ku magi ari aboroye inkoko ariko ko bitorohera abatazoroye kubona igi rya buri munsi kuko n’amikoro ye n’ay’abaturanyi be muri rusane ajegajega.

Ati: “ Uworoye inkoko we bizamworohera kubera ko amagi azayabona atayaguze. Wenda we azahura n’ikibazo igihe inkoko izaba idatera, ariko nitera azabona amagi. Twe se tutoroye inkoko tuzakora he igi rya buri munsi?”

N’ubwo ari uko bimeze, Anastasie Mutuyimana avuga ko uwo byakundira wese atabura kwihera umwana we igi.

Kumva akamaro k’igi ku mwana nicyo cy’ingenzi…

Umukozi mu Kigo cy’igihugu gishinzwe imikurire y’abana witwa Isaac Bikorimana yabwiye Taarifa ko igikenewe ari uko ababyeyi bumva, mbere na mbere, akamaro ko guha umwana igi.

Ni umukozi ushinzwe ibiribwa n’imirire iboneye muri kiriya kigo.

Avuga ko iyo umuntu amaze kumva akamaro k’ikintu, asigara ashaka uburyo yakigeraho kandi mu buryo buhoraho.

Bikorimana ati: “ Intego yacu ni uko buri mubyeyi yumva akamaro k’igi. Narangiza kumva akamaro k’igi, ntabwo azaba akigorwa cyane no kurigura buri munsi ahubwo arorora inkoko nyinshi zimuhe amagi ahagije yo kugaburira abana kandi asagutse ayagurishe. Azaba yungutse kabiri.”

Yemeza ko iyo umuntu amaze kumva akamaro k’igi, yorora inkoko nyinshi zikamuha amagi mu buryo buhoraho bityo agaca ukubiri no guhora ashaka  Frw 200 cyangwa Frw 150 y’igi rya buri munsi.

Nk’umukozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe imikurire y’abana, Isaac Bikorimana avuga ko kugira ngo ababyeyi basobanukirwe kandi bemere ko igi ari ingirakamaro ku bana, ari ngombwa ko abayobozi mu nzego z’ibanze babibashishikariza.

Si abo gusa bakwiye kwegera ababyeyi, ahubwo n’abandi barimo abajyanama b’ubuzima, inshuti z’umuryango, urubyiruko rw’abakorera bushake, ubuyobozi bw’akagari n’izindi nzego… bagomba kubigarukaho kenshi.

Iyo ibintu bisubiwemo kenshi nibwo ababyumva babiha uburemere.

Intego y’ubuyobozi bw’ibanze…

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagari ka Simbwa mu Murenge wa Kabarore witwa Obed Emmanuel Mukuranangoga avuga ko ikibazo abaturage benshi bafite ku ngingo yo kugaburira abana amagi ari uko bamenyereye ibindi biribwa.

Ibyo biribwa ni ibishyimbo, ibijumba, imyumbati…bityo bakaba batarumva akamaro k’igi, by’umwihariko, ku bana.

Yabwiye Taarifa ko k’ubufatanye n’abafatanyabikorwa barimo n’ikigo Plan International bahaye abagize inkoko kugira ngo baboroze kandi ubukangurambaga bwo kubigisha akamaro k’igi burakomeje.

Ati: “ Hari n’abangavu babyariye iwabo duherutse guha inkoko. Twabikoze muri gahunda yo  gukangurira abantu kurya indyo yuzuye hirindwa igwingira n’imirire mibi mu bana bacu.”

Mukuranangoga avuga ko azakomeza gukorana n’abandi bashinzwe imibereho myiza y’abaturage kugira ngo ababyeyi bumve kandi basobanukirwe neza akamaro ko guha abana igi buri munsi.

Icyakora ngo ni urugendo rurerure kuko rusaba guhindura imyumvire.

Ese igi ni iki?

Igi rigizwe n’ibice byinshi.

Igi ni umufuka ubitse ibinyabutabire by’ingirakamaro mu gutuma intangangabo ibona aho ikurira mu nyoni ( ngore) bityo hakazabaho kororoka.

Izo nyoni zirimo inkoko, imbata, ibishuhe, ibigagari, inkware, inuma n’ibindi binyabuzima bitera amagi, urugero nk’ingona, utunyamasyo n’izindi.

Aha reka tuvuge ku magi y’inkoko.

Ubusanzwe amagi y’inkoko aba agenewe ko azararirwa n’inkokokazi ikazayaturaga, hakavuka imishwi.

Ni ko kamaro k’ibanze k’amagi.

Icyakora hari ubwo ayo magi atararirwa n’inkokokazi ahubwo abantu bakayarya.

Uburyo bayaryamo butandukana bitewe n’uko ba nyirayo babigennye. Amwe aribwa atogosheje andi agatekwamo umureti.

Umuntu ashobora kurirya ryonyine cyangwa akarifatisha ibindi biribwa.

Wa muhanga wo mu Kigo cy’igihugu gishinzwe imikurire myiza y’abana witwa Isaac Bikorimana avuga ko igi( kimwe n’ibindi biribwa) rigomba guteguranwa isuku kugeza ubwo ririwe.

Igi rigizwe n’ibice byinshi.

Igishishwa  n’ibigikikije bigize 10% by’ibigize igi ryose.

Igice cy’umweru w’igi nicyo kinini kuko cyihariye 60% n’aho umuhondo ukagira 30%.

Mu muhondo niho haturuka amazi n’ibindi bintu nkenerwa bituma mu ntimatima yaryo hiremamo umushwi.

Abahanga mu binyabuzima n’imirire iboneye bavuga ko mu igi harimo ibyubaka umubiri( proteins) byose bikenewe kandi biboneka ku kigero gihagije.

Hejuru yabyo hiyongeraho ibirinda indwara hafi ya byose (ukuyemo vitamic C) ndetse n’imyunyungugu y’ingenzi ikomeza amagufwa irimo iyitwa phosphore na zinc.

Amagi kandi agira akamaro mu kurinda indwara bitewe n’uko akize kuri acide bita omega-3.

Muri rusange, akamaro k’igi ni ntagereranywa.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version