Gatsibo: Ikibazo Cy’Amazi Make Kiri Gushakirwa Umuti Urambye

Akarere ka Gatsibo kari mu turere twa mbere mu Rwanda tutagira amazi ahagije abagatuye n’abagasura. Mu rwego rwo kurangiza cyangwa se kugabanya ubukana bw’iki kibazo, kuri uyu wa Mbere hatangijwe ku mugaragaro kubaka uruganda rutunganya amazi azahabwa abaturage.

Gatsibo ni kamwe mu turere turindwi tugize Intara y’Uburasirazuba.

Gaherereye iburasirazuba bw’iyi Ntara kakagira ubuso bungana na kilometero 1585,3.

Gafite imirenge 14, utugari 69, n’imidugudu 602.

Ibarura ryo mu mwaka wa 2022 ryerekana ko Gatsibo ituwe n’abaturage 551,164 igahana imbibi na Nyagatare, Kayonza, Rwamagana na Gicumbi.

Nubwo igice kinini cy’aka Karere ari umurambi, kukagezamo amazi ahagije abagatuye ni ikibazo kitarabonerwa umuti urambye.

Yaba abagatuye n’abakagenderera, kubona amazi yo gukoresha ibikenewe byose bigora benshi.

Mu rwego rwo gukemura iki kibazo, Leta y’u Rwanda nabo ifatanyije nabo batangiye kubaka uruganda ruzajya rukurura rukayungurura kandi rugakwirakwiza amazi mu batuye Gatsibo no mu bice biyituriye.

Nirwuzura ruzajya ruha amazi abaturage bagera cyangwa barenga miliyoni imwe.

Amazi y’ikiyaga cya Muhazi niyo azajya ayungururwa akwizwe mu baturage.

Mu ntangiriro z’umwaka wa 2024, ku nkengero z’ikiyaga cya Muhazi mu Murenge wa Murambi nibwo hatangiye kubakwa urwo ruganda kandi icyiciro cyarwo cya mbere nicyuzura ruzajya ruha abaturage amazi angana na metero kibe 12,000 buri munsi.

Muri abo baturage harimo n’abatuye Akarere ka Kayonza nako kazwiho kutagira amazi ahagije.

Abaturage barenga Miliyoni nibo bazagerwaho n’amazi y’uru ruganda muri rusange, ariko abasaga ibihumbi 500 nibo azageraho icyiciro cya mbere cyo kurwubaka nikirangira.

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa by’amazi, isuku n’isukura mu bice by’icyaro muri WASAC, Mugwaneza Vincent de Paul yabwiye RBA ko hirya no hino mu Rwanda hari indi mishinga yahatangijwe igamije guha abaturage amazi meza kandi ahagije.

Uruganda rw’amazi rwa Muhazi  ruzuzura mu mpera z’uyu mwaka, rukazatwara Miliyari Frw 20 zo kurwubaka.

Kurwubaka byahaye akazi abantu 600 biganjemo abo muri Gatsibo.

Ikigo cy’igihugu gishinzwe isuku n’isukura, WASAC, kivuga ko Abanyarwanda bangana na 82.3% ari bo bagerwaho n’amazi kandi ngo imishinga iri hirya no hino mu Rwanda izatuma andi mazi angana na 10% agera ku baturage basigaye.

Ifoto@RBA

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version