Bwiza Asanga Urukundo Ari Baringa

Emerance Bwiza avuga ko urukundo ari ikintu cy’icyuka, kidafatika umuntu yakwita ‘scam’. Uyu muhanzi uvuga utyo ari mu bakunzwe muri iki gihe kandi ari hafi gusohora iyo yise Ahazaza.

Aherutse kubwira itangazamakuru ko muri iyo ndirimbo harimo ubutumwa bw’urukundo, akagira ati:  “Ni indirimbo ijyanye n’urukundo, nk’uko ubyumva ni ahazaza mba mbona n’umusore wanjye dukundana!”

Bwiza avuga kenshi ko nta mukunzi agira.

Avuga ko kuri we urukundo ari icyuka( scam) ndetse ngo ntibinamureba.

Ahamya ko yatinye ibyo kujya mu rukundo bitewe n’ibyo abona mu bandi.

Emerance avuga ko igihe nikigera akabona umukunzi, azamutangariza rubanda rumufana rukamubona.

Ibyo yabibwiye IGIHE.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version