DRC: Corneille Nangaa Yasabiwe Urwo Gupfa

Ubushinjacyaha bwa gisirikare muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo bwasabiwe igihano cy’urupfu abantu 25 mu bantu 26 igihano cy’urupfu ku byaha bubarega birimo no kugambanira igihugu.

Ukomeye muri bo ni Corneille Nangaa uri mu mutwe witwa Alliance Fleuve Congo, AFC, yifatanyije na M23 ngo barwanye ubutegetsi bwa Kinshasa.

Nangaa yasabiwe icyo gihano adahari mu gihe abenshi mu baregwa bo bitabye urwo rukiko rwa gisirikare riri ahitwa Kinshasa-Gombe.

Undi wasabiwe igihano kinini ni Nyirarume wa Nangaaa witwa Putters Nangaa wasabiwe gufungwa imyaka 20.

Sosiyete Sivile yasabye ko  abaregwa bakwiye no gutanga impuzamarira ya miliyari $1 ivunjwe mu mafaranga ya DRC kugira ngo ifashe abagizweho ingaruka n’ibyo abaregwa bashinjwa.

Ababuranira abaregwa basabye urukiko kubaha iminsi itanu yo gutegura neza urubanza kugira ngo bazaburane bafite ibisabwa byose ngo abo bunganira batsinde.

Urukiko rwo rwabemereye amasaha 24 ngo babe babitunganyije.

Urukiko rwa gisirikare rwa Kinshasa/Gombe rwatangiye kumva uru rubanza taliki 24, Nyakanga, 2024.

Mu bantu bose baregwa, batanu bonyine nibo baboneka mu rukiko mu buryo buhoraho n’aho abandi benshi bo baracyari mu mashyamba cyangwa hanze ya DRC bidegembya.

Ubushinjacyaha bubarega kwifatanya n’umutwe urwanya Leta witwa M23.

Bwasabye urukiko ko abadahari rwababuranisha ‘badahari’ nk’uko amategeko ya DRC abiteganya.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version